Print

Rayon Sports yamaganye ibyavugwaga ko abakinnyi bayo bigumuye bakava mu mwiherero

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2020 Yasuwe: 1856

Mu butumwa iyi kipe yaraye ishyize hanze,yamaganye aya makuru yise ibihuha yavugaga ko abakinnyi bamwe batangiye kuva mu mwiherero.

Yagize iti “Ubuyobozi bwa Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango ba Gikundiro ko nta mukinnyi wayo wigeze ava mu mwiherero kubera ikibazo cy’amafaranga. Buboneyeho no kubabwira ko umukinnyi wasohotse mu mwiherero ari Sugira Ernest wongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.”

Rayon Sports imaze iminsi mu mwiherero mu Nzove yitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021 uzatangira ku wa 4 Ukuboza 2020 hakinwa shampiyona
Ntabwo Rayon Sports irarangiza gukemura ibibazo by’abakinnyi ifitiye amadeni y’amafaranga baguzwe(recruitment) n’abandi bishyuza imishahara.

Ku wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, nibwo Rayon Sports yatangiye imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2020/2021 nyuma yo gupimisha abakinnyi icyorezo cya Covid-19.

Rayon Sports yagaragayemo Abakinnyi bashya nka Vital Oulega, Manasse Mutatu, Sadjati Niyonkuru, Fidèle Mujyanama,n’umutoza wayo mushya Guy Bukasa.

Perezida mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yasezeranyije abakunzi b’iyi kipe ko ibibazo biyihoramo bishyizweho akadomo, ko bagiye kongera kubona ibyishimo mu minsi iri imbere.

Yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha waabereye ku cyicaro cya Rayon Sports giherereye ku Kimihurura ku wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020.

Uwayezu Fidele yagize ati " Baca umugani mu Kinyarwanda ngo nta joro ridacya, ngo nta mvura idahita. Rayon Sports imaze iminsi mu icuraburindi, abafana bayo, abakunzi bayo, abakunzi b’umupira barababaye, ariko ahari abagabo beza, abagore beza, ntabwo hagwa ibara. Amateka mabi y’ibibazo ararangiye."