Print

Kacyiru:Nyiri Afrimax yatungujwe ikirori kidasanzwe n’umukunzi we Tabs[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 November 2020 Yasuwe: 20285

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 15 Ugushyingo nibwo habaye ikirori cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Nameless Campos y’imyaka 26,cyikaba cyabereye Kacyiru aho atuye we n’umukunzi we ’Tabs’ babyaranye umwana w’umukobwa.

Ni ikirori cyateguwe n’umukunzi we ndetse agitegura igihe kingana n’amezi arindwi yose nkuko yabihishuye,akaba yaragiteguye mu buryo bwatunguye Nameless Campos,kuko ubusanzwe uyu musore yizihiza isabukuru ye y’amavuko ku itariki 14 Ugushyingo,ndetse nabwo hakaba harabaye ikirori cyo kuyizihiza we ubwe yari yiteguriye.

Mu buryo bwo kujijisha uyu musore kugira ngo atavumbura ibyo umukunzi we yari amaze iminsi irindwi ategura,Tabs yaremeye icyo kirori kiraba ndetse n’abatumiye baracyitabira gusa nawe yari yabamenyesheje ko ku itariki 15 hari ikirori yamuteguye ndetse mu buryo bwo kumutungura.

Mu rwego rwo kugira ngo imyiteguro igende neza,Tabs yasabye Eliel Sando wamenyekaniye mu gutunganya amashusho y’abahanzi nyarwanda,kujyana Nameless akamujijisha bakajya ahantu kure kugira ngo atagira icyo akeka kugira ngo nabo bategure aho icyo kirori kiri bubere bitonze ndetse n’abo batumiye bahagere.

Ubwo Nameless Campos yari atashye

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba nibwo uyu musore yasesekaye aho batuye maze bamutunguza kumuririmbira ndetse atungurwa n’abantu batandukanye bari baje barimo n’itsinda rya AFRIMAX ryose,ibyishimo byaramurenze agaragaza n’amarangamutima adasanzwe y’ibyishimo.

Nyuma yo kumutungura bakamuririmbira bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko,bamusabye gutambuka ku itapi y’umutuku bari bamuteguriye,hanyuma akajya mu nyubako imbere babamo dore ko ari naho bari batunganyije buri kimwe.

Iki kirori cyikaba cyari cyateguwe mu buryo burimo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus,kuko umuntu wese wari watumiwe muri iki kirori babanzaga bakamupima umuriro bifashishije igipimo cyabugenewe,kandi bakaba bari baranabanje kubisabira uruhushya inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano z’aho batuye.

Ikirori cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Nameless Campos,cyikaba cyaragaragayemo inzoga zihenze z’ubwoko butandukanye ndetse cyitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo n’abahanzi nka Yvery,Yvanny Mpano,Adolphe n’abandi.

Nameless Campos n’umukunzi we Tabs bari gukata umutsima

Abitabiriye kandi iki kirori bose bakaba bari bambaye imyambaro y’imyeru gusa,nubwo nyuma haje kwivangamo imvura maze bamwa bagatangira kwifubika bakambara imyenda itari imyeru.

Nameless kandi akaba yarahawe impano zitandukanye n’inshuti ze n’umuryango we ndetse n’abagize itsinda ryose bamuhaye impano y’ifoto ye Nini.Mu ijambo yafashe yashimiye byimazeyo umukunzi we ’Tabs’ kuba yaramukoreye igikorwa atakekaga ko cyakorwa,kuko we ngo yari yaranamubwiye ko nta muntu ushobora gutegura kumutungura ngo abure kubimenya,ariko we ngo yarabishoboye.

Abandi bantu yashimiye ni umuryango we ndetse n’umuryango w’umukunzi we,ndetse yongera gushimira abagize itsinda rya AFRIMAX umurava wabo n’ubwitange bakoresha mu kazi,hanyuma abizeza ko nawe atazatuza azakomeza gutekereza ibintu bizajya bibageza ku yindi ntera y’iterambere rya AFRIMAX muri rusange,akaba yasoje abasaba gukomera ku ntego bihaye ababwira ko ibirenze ibyiza biri imbere ndetse ko bari kubikozaho imitwe y’intoki.

Tabs nawe mu magambo make yivanzemo n’ikiniga cyinshi,yabwiye umukunzi we Nameless ko amukunda cyane ndetse amuhobera umwanya munini asa nkuri kumwongorera amagambo atabashije kumvikana ari nako ikiniga nacyo cyari cyamufashe.

Mu bandi bantu bafashe ijambo barimo n’umukuru w’umudugudu waho batuye,we yatunguwe no kubona Nameless Campos amaso ku maso agasanga uko yamutekerezaga bitewe n’ibikorwa bye yumva ndetse anazi atari ko ameze,kuko ngo ntiyiyumvishaga ko asanga ari umusore ukiri muto w’imyaka 26 y’amavuko,anishimira uburyo yasanze acisha make ndetse akanasabana n’abantu b’ingeri zose biganjemo urubyiruko.

Abandi nabo bashimiye Nameless Campos uburyo azi kubana ndetse abenshi bahuriza no kumusabira umugisha ku Mana no guhirwa mu byo akora.

Nameless Campos ubusanzwe yamenyekaniye mu gutunganya amashusho y’abahanzi nyarwanda b’ibyamamare batandukanye,ndetse akanashimwa n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bitewe n’uburyo yabaga atunganyijemo neza,gusa nubwo byitwa ko yahagaritse gutunganya amashusho y’abahanzi we siko abibona,ahubwo avuga ko yihaye igihe runaka cyo kuba abihagaritse ubundi akazagaruka afite indi ntera ayo mashusho ashaka kuyagezaho mu ruhando rwa Afurika n’Isi yose muri rusange.


Yvery ni umwe mu bari bitabiriye iki kirori








Hafashwe ifoto y’urwibutso ku bagize umuryango wa Afrimax


Comments

Kagina 17 November 2020

Dore impamvu Covid-19 idateze gucika mu gihugu. Ibirori birakomeje, abantu baracucitse, nta gapfukamunwa, .... Afande Kabera azavuga aruhe. Hari andi makuru police ikeneye?