Print

Umugabo yaguye gitumo inshuti ye iri gusambanya umukunzi we intambara irarota

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2020 Yasuwe: 5956

Uyu mugabo yavuze ko yagiye yumva ibihuha ko uyu mukunzi we amuca inyuma akazana abagabo mu nzu ye afata umwanzuro wo kuzamugwa gitumo akava ku kazi nyuma ya saa sita akareba.

Uyu mugabo yakoze agashya ubwo yaraje kugwa gitumo uyu mugore azana n’ufata amashusho babagwaho bari gusambana ku manywa y’ihangu.

Uyu mugabo yavuze ko bitamutunguye kuba yasanze uyu mukunzi we ari kumuca inyuma kuko ngo yabibwiwe n’abantu akabanza kubyirengagiza.

Uyu mugabo yasanze uwasambanyaga umugore we asanzwe ari inshuti ye magara bahita batangira gukozanyaho gusa amashusho yagaragaje uyu mugore ari kumubwira nabi nyuma yo kumufatana igihanga.