Print

Ingabo zo mu gisirikare cya Uganda ziryamiye amajanja ku mipaka na Congo n’intwaro ziremereye, imbunda zirasa kure ndetse n’izo mu kirere

Yanditwe na: Martin Munezero 16 November 2020 Yasuwe: 11081

Ku ikubitiro, agace k’Ikiyaga cya Albert kose gakora kuri Congo, ingabo za UPDF zirahari n’intwaro ziremereye, imbunda zirasa kure ndetse n’izo mu kirere.

Ingabo za UPDF kandi ziri mu gace ka Rwenzori, kagizwe n’’imisozi nk’uko byari bisanzwe mu gucunga umutekano.

Iby’aya makuru y’ingabo ziri muri utu duce duhana imbibi na DRC, byari byagarutsweho na Rtd Col. Dr Kizza Besigye Kifefe wavuze ko ” Uganda iri kurunda ingabo” , ariko akaba nta byinshi yatangaje kuri iyi ngingo.

Ikinyamakuru Chimpreports cyavuganye n’Umuvugizi wa UPDF, Brig. Flavia Byekwaso yagize ati ” Reka Mbaze ndakubwira.” Gusa uyu afande ntiyigeze agira icyo atangaza.

Ni iki cyateye igisirikare cya Uganda (UPDF) gukora ibi? Uyu utashatse ko amazina ye atangazwa ati: “Mu gihe gishize, ibikorwa by’iterabwoba byariyongereye mu karere. ADF bamaze gufata ingengabitekerezo ya ISIS kandi bamaze igihe binjiza abarwanyi bavuye mu duce dutandukanye.”

Undi nawe utavuzwe amazina ati:“Dukeka ko ADF ishobora kuba iri kwisuganya mu duce twazahajwe n’ubukene ndetse twiganjemo amashyamba. Aba bashobora kuba bafite aho bahuriye n’inyeshyamba zo muri Cabo Delgado.”

Indi mpamvu itangwa, ni ukurinda ibikorwaremezo bihuriweho hagati ya Uganda n’u Rwanda biteganyijwe ko bizatangira kubakwa mu 2021. Ni mu gihe Uganda iteganya kubaka umuhanda wa Km 223 ujya mu gace ka Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rw’ubuhahirane ndetse ngo hari n’indi itaganyijwe kubakwa. Ibi rero ngo byaba ari ukurinda ibi bikorwa remezo.

Uganda ntiyahwemye gushyira ingabo ku mupaka na Congo bitewe no kwikanga ibitero by’inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.