Print

Abagande 3 bafatanyije n’abanya-Zambia 3 bibye asaga miliyari muri banki yo muri Zambia

Yanditwe na: Martin Munezero 16 November 2020 Yasuwe: 1510

Bose uko ari batandatu bashinjwe iyezandonke n’ibindi byaha bifitanye isano nk’uko itangazo ryasohowe kuwa Gatanu n’ishami rishinzwe kurwanya iyezandonke muri Zambia rivuga.

Abatawe muri yombi ni Abanyazambiya; Patrick Kafula w’imyaka 38, Makhosana Ndolo w’imyaka 44, Austin Daka w’imyaka 30, n’Abagande; Vincent Ssempijja w’imyaka 29, Rashid Kyagulanyi w’imyaka 28, na Sylvester Apuli w’imyaka 43.

Iyi nkuru yatanganjwe na Chimpreports yo muri Uganda ivuga ko abashinjwa binjiye muri sisitemu ya banki yo muri Zambia bagakomeza kujya bemeza ihererekanya ry’amafaranga mu gihe cy’amezi atandatu. Itangazo rigira riti:

By’umwihariko muri iki cyaha hagati ya tariki 1 Mutarama, 2020 na tariki 4 Nyakanga, 2020, abaregwa bari bafite mu buryo butemewe USB ebyiri, USB flash imwe na mudasobwa igendanwa ikubiyemo porogaramu zigamije ahanini gukumira ingamba z’umutekano zo kurinda amakuru aboneka kuri sisitemu y’ibanze ya banki.

Ibi bikoresho ngo byafashije abakekwa kohereza amafaranga akoreshwa muri Zambia miliyoni 14, 378,000 bayakuye kuri konti z’ibigo bigera ku munani no ku bantu 78 bafite konti muri iyi banki.

Uko ari batandatu bategereje kugezwa imbere y’urukiko banashinjwe gutunga ibikoresho byakorewe kurenga ku ngamba zo kurinda amakuru y’ingenzi, kwinjira mu makuru badafitiye uburenganzira, ubujura n’iyezandonke.