Print

Umukinnyi wa filime Kate yarize ataruhuka kuva muri Uganda kugera i Nairobi

Yanditwe na: Martin Munezero 17 November 2020 Yasuwe: 2839

Uwahoze ari umukinnyi muri filime Sue Na Johnnie yabitangaje ubwo yatangaga umusanzu ku nkuru yo ku rubuga rwa Twitter, aho umwanditsi yatangaga amagambo avuga uburyo intimba z’umutima zigira ingaruka ku bantu batandukanye mu mibanire. Ati:

Narize ntaruhuka kuva muri Uganda kugera i Nairobi, umwe mu bagenzi n’umutima mwiza yambajije niba natewe n’inzuki, mu maso hanjye hari habyimbye … Namubwiye ko ari allergie kandi sinabeshye, Nagize allergie cyane ku marangamutima BS (BullShit) kuva twava muri uganda.

Uyu mukinnyi w’amafilime Kate yababajwe cyane na papa w’umwana we, ubwo yagarukaga mu rugo atwite mu gihe yari yoherejwe muri Uganda kwiga muri Kaminuza.

Ejo bundi ubwo yagaragaraga kuri Jessy Junction, yatangaje ko yasamye mu mezi atatu ya mbere yinjiye mu kigo cya Kaminuza muri Uganda.

Nyuma y’amezi atatu muri Uganda muri Campus, nahise ntwita. Mama yari yafashe inguzanyo ya Sh400K kugira ngo anjyane muri kaminuza mpuzamahanga ya Kampala, nta nubwo nishimye, Naramubabaje. Nagumyeyo icyo gihe kugeza igihe nasobanukiwe inda icyo ari cyo, nari mfite imyaka 19… ku buryo nyuma yo gusubira mu rugo ntabwo namwandikiye ibaruwa yo kumusobanurira, narabihunze ariko amaherezo nsubira mu rugo. Nabwiye mama amakuru yose mu ibaruwa… Nukuri naramutengushye ariko ntiyigeze antererana.