Print

Leta ya Tanzania yashimiye abahanzi barimo Diamond ko bahesheje ishema iki gihugu mu mahanga

Yanditwe na: Martin Munezero 17 November 2020 Yasuwe: 2112

Dr. Abbasi yashimiye cyane Nassib Abdul “Diamond Platinumz” wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Iburasirazuba, Igihembo cya Faustina Mfinanga Nandy (Umuhanzi mwiza w’umugore wo muri Afurika y’Iburasirazuba) na Zuhura Othman Zuchu (Umuhanzi mwiza ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba).

Dr. Hassan Abbasi mu izina rya Leta ya Tanzania yavuzeko Ibi bihembo ari ikimenyetso cyerekana ko igihugu cyabo cyuzuye imitako y’agaciro kandi bikaba byerekana ko aribo bayoboye ikinyejana cy’umuziki mushya muri East Africa.

Dr Abbasi yagize ati: “Guverinoma, nk’uko byasezeranijwe na Perezida mu ijambo rye, izakomeza gushyiraho gahunda nziza ku bahanzi bacu mu myaka itanu iri imbere kugira ngo byongere imikorere ndetse n’intsinzi birenze ibi.”

Ibihembo bya AFRIMMA bitangwa buri mwaka ku bufatanye hagati y’Ikigo cya AFRIMMA muri Amerika n’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe (AU), ibi bihembo bitangwa harebwa, impano ndetse n’ubuhanga mu bijyanye n’ubuhanzi muri Afurika.