Print

Mashami Vincent yashinje bamwe mu banyamakuru kubuza Kévin Monnet-Paquet gukinira u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2020 Yasuwe: 2866

Nyuma yo kunganya n’iki kirwa imikino yombi 0-0,Mashami Vincent yemeje ko bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda babwiye amagambo umukinnyi Kevin Monnet Paquet wari wemeye gukinira u Rwanda bituma atitabira ubutumire bwe.

Mashami yagize ati “Sinzi icyo nabivugaho kuko dushobora kwirirwa hano tukanaharara.Bagenzi banyu simvuga mwebwe ariko ni bamwe muri mwebwe akenshi sinzi ukuntu tubayeho,sinzi inyungu iba iri inyuma y’ibintu tuvuga.Mufite intwaro ikomeye ariyo micro muyikoresha uko mushatse.Murasa uwo mushatse,mukiza uwo mushatse.

Ibyamuvuzweho sindi bubigarukeho sindi buvuge n’ababivuze ariko nk’umuntu nawe n’umuntu wumva,n’umuntu utekereza.Nuko byagenze ariko turacyakomeza, ntabwo turakurayo amaso.Icyo nabasaba nuko twagerageza gukoresha neza impano yo kuvuga Imana yaduhaye kandi gusigana ibyaha,kwitana abanyabyaha,sinzi impamvu.Mutwita ko tutari abanyamwuga ariko bamwe muri mwebwe ku munsi w’imperuka namwe muzabazwa byinshi.”

Mashami yari yahamagaye Kévin Monnet-Paquet mu bakinnyi 37 yabanje guhamagara ndetse uyu musore ukinira Saint Etienne yari yemeye kuza gusa ngo bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda bamubwiye amagambo yamuciye intege yanga kwitabira ubutumire.

Umukino wa 4 mu gushaka itike ya AFCON 2022 waraye ubereye kuri stade ya Kigali warangiye u Rwanda runganyije na Cape Verde 0-0 bituma ruguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri.


Comments

elias 18 November 2020

ayo namatakirangoyi,nbwo monnet yari kuba mubakinnyi bakinnye ntacyari kuvamo kuko umukino warangiye amavubi atageze ku izamu,umukinnyi umwe ntagira ikipe,ikindi mu gutoranya abakinnyi wibanze ku bafite amazina yigeze gukomera aRIKO UBU akaba ari hasi cyane ,urugero nka Haruna asigaye ku izina nabonye na Tuyisenge ntacyo arusha abakina m,u Rwanda,,gbose barushijwe na savio wakinnye iminota micye,amarangamutima yawe koca uyagabanye uhamagare abana bakina mugihugu kdi bazi gutaha izamu,nkubu ntiwasobanura ukuntu bertrand wamukuye mubakinnyi kdi aari mubatsinze ibitego byinshi mu rwanda