Print

Rubavu: Ukekwaho gukwirakwiza urumogi mu baturage yafatanwe udupfunyika 3000

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2020 Yasuwe: 759

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bari bafite amakuru ko Dushimimana ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge mu Karere ka Rubavu aribwo bahise bategura igikorwa cyo kumufata.

Yagize ati “Abapolisi bo muri ANU bakimara kubona amakuru bahise bategura uko bafata Dushimimana. Bamufashe ari nijoro ari kuri moto ifite ibirango RC 233S ari nayo yifashishaga mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko Dushimimana afatwa yari afite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 3. Amaze gufatwa yavuze ko asanzwe ari umumotari nyamara nta byangombwa byo gutwara moto yari afite ndetse nta n’ikigaragaza, nk’umwambaro wihariye cyangwa ingofero, ko yari umumotari.

Yagize ati “Dushimimana yatwaraga moto atabifitiye ibyangombwa, ikigaragara yayiguriye kujya ayifashisha mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.”

CIP Karekezi yavuze ko Dushimimana yanze kuvuga aho yari akuye urumogi cyakora yari arujyanye iwe mu rugo. Yakomeje avuga ko hari amakuru avuga ko hari undi muntu bakorana ufite urumogi rugera ku dupfunyika ibihumbi 2 ubu nawe aracyari gushakishwa.

Dushimimana yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.