Print

Cesc Fabregas yahishuye impamvu akunda Jose Mourinho kurusha Pep Guardiola

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2020 Yasuwe: 1723

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yavuze ko nubwo yakundaga Pep Guardiola akiri umukinnyi ndetse amufatira urugero,ariko ngo nta bucuti na buke bafitanye bitewe nuko batabanye neza muri FC Barcelona.

Casc Fabregas wazamukiye mu ikipe ya Arsenal yakiniye imyaka 10 akanayibera kapiteni,yavuze ko nta mubano afitanye na Pep Guardiola bakoranye imyaka 2 ariko ntaryoherwe n’imikoranire yabo.

Mu kiganiro yagiranye na Tot costa,Fabregas yagize ati “Jose yaramfashije cyane ubwo nari mvuye muri FC Barcelona.Yabwiye ko twahoze duhanganye mu kibuga ariko byarangiriye muri Espagne ahita anyereka gahunda afite.

Mpa agaciro ubunyamwuga mu bintu byose.ubu turacyandikirana kandi ndacyamufata nk’inshuti yamfashije cyane igihe nari mbikeneye.

Kuri Pep nta kintu kiri hagati yacu.Hari ibintu byinshi byabaye ntifuza kuvugaho.Yari icyitegererezo cyanjye nkiri muto kandi niwe muntu nigiyeho ibintu byinshi,nk’umukinnyi,nk’umufana ndetse na nyuma nk’umutoza."

Mu minsi ishize,Cesc Facregas yatangaje amagambo yababaje benshi mu bakinnyi bakinannye muri Arsenal, ubwo yavugaga ko ari kapiteni w’iyi kipe yahoranaga agahinda kenshi kubera ko benshi mu bakinnyi bakinanaga batitangaga uko bikwiriye bigatuma ikipe itsindwa cyane.

Uyu munya Espagne yatangarije Arseblog ko mu gihe yari kapiteni wa Arsenal benshi mu bakinnyi batari ku rwego rumwe nawe uretse Samir Nasri na Robin Van Persie.

Yagize ati “Nari kapiteni,nahoranaga igitutu.Nifuzaga kuyobora ikipe ngo dutware igikombe…natanze byose.Rimwe na rimwe natahaga mu rugo ndi kurira,nkababara cyane,ngahangayika,rimwe na rimwe nkabura ibitotsi.

Twabaga turi muri bisi dutashye twatsinzwe,ukumva abakinnyi bamwe bari guseka bari kuganira aho bagiye gusohokera.Byamaze imyaka.

Twakinaga umupira mwiza,tukishimira imikinire ariko nahoranaga igitutu cyo kuyobora,ngakora buri kimwe ariko nkabona ndi njyenyine,by’umwihariko mu myaka 2 ya nyuma.Numvaga Robin na Samir aribo bakinnyi turi kumwe.Ntabwo ari ukugira amagambo menshi ariko niko niyumvaga icyo gihe.Numvaga aribo bakinnyi turi ku rwego rumwe mu mutwe no mu mikinire.”

Fabregas yavuze ko Van Parsie yari umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru cyane ariko yahoranaga imvune bigatuma imikino myinshi muri shampiyona bamubura.

Fabregas yavuze ko yagombaga kuva muri Arsenal mbere ya 2011 ariko ngo icyifuzo cyeyagishyize mu bikorwa nyuma y’umwaka w’imikino 2010/11 ubwo Arsenal yaburaga igikombe cya shampiyona.