Print

Rutsiro FC na Gorilla FC zazamutse mu cyiciro cya mbere mu buryo bugoranye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2020 Yasuwe: 1946

Muri ¼ ,Rutsiro FC yari yasezereye Alpha ku bitego 3-1 yahuriye muri ½ na Vision yageze muri 1/2 nyuma y’uko Amagaju bagombaga guhura ikuwe mu irushanwa.

Rutsiro FCyabonye itike yo gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021 itsinze Vision FC kuri penaliti 7-6 mu gihe na Gorilla yazamutse nyuma yo gutsinda Etoile del’Est nayo kuri penaliti 4-3.

Uyu munsi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Saa saba,habanje umukino wa Rutsiro na Vision,warangiye nta kipe n’imwe ibashije gutera mu izamu hitabazwa penaliti.
Izi penaliti zahiriye cyane Rutsiro izamuka mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda kuri 7-6.

Nyuma y’uyu mukino,hakurikiyeho uwari utegerejwe na benshi wahuje Gorilla FC na Etoile de l’Est cyane ko zose zari zarakaniye zishaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Muri ¼ Gorilla FC yasezereye Rwamagana City ku bitego 3-0 mu gihe Etoile del’Est yari yasezereye Interforce FC ku gitego 1-0.

Nubwo amakipe yombi yasatiranye ndetse akarema uburyo bwashoboraga kubyara ibitego,umukino warangiye ari 0-0 hitabazwa penaliti.

Gorilla FC yabashije gutera neza penaliti, ihita izamuka mu cyiciro cya mbere yinjije 4-3.

Gorilla FC ya Hajji Mudaheranwa ibaye ikipe ya kabiri y’umuntu ku giti cye igiye gukina icyiciro cya mbere nyuma ya Gasogi United ya Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC.

Umukino wa nyuma uzahuza Gorilla FC na Rutsiro FC uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ya 2020/21, yo izatangira ku wa 4 Ukuboza 2020.