Print

Umucuruzi wa serivisi zo guhererekanya amafaranga yafatanywe 100,000 FRW y’amiganano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2020 Yasuwe: 1047

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwa Mutabazi byaturutse ku muturage witwa Kalisa Alphonse w’imyaka 37, wari umaze kubikuriza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 13,400 yajya kuyishyura kuri Banki bagasanga amwe muri ayo mafaranga ni amiganano.

Yagize ati “Kalisa yohererejwe amafaranga ibihumbi 13,400 kuri terefoni ye ngendanwa n’umuturage wari umutumye kumwishyurira amazi muri imwe muri Banki zikorera mu Karere ka Rwamagana. Kalisa yagiye kuri Mutabazi (umucuruzi wa serivisi zo kohererezanya amafaranga) amubikuzaho ayo mafaranga agiye kwishyura muri banki basanga inoti ebyiri za bitanu ari impimbano.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko ubuyobozi bw’iyo banki bukimara kubona ayo mafaranga ya Kalisa atujuje ubuziranenge bwahise bwihutira kubimenyesha Polisi ikorera mu Murenge wa Kigabiro.

Ati: “Polisi yahise ihagera ifata Kalisa wari ufite ayo mahimbano na we abwira Polisi uwamubikuriye ayo mafaranga, ari we Mutabazi. Bahise bajya aho Mutabazi akorera, yemera ko ari we umubikuriye ayo mafaranga koko. Ako kanya abapolisi bakomeje kugenzura basanga Mutabazi afite izindi noti 18 z’ibihumbi bitanu (5000FRW) zose ari impimbano.”

Mutabazi yahise avuga ko ayo mafaranga na we yayahawe n’umukiriya ariko ntiyabasha kumugaragaza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yibukije abacuruzi kujya bagenzura amafaranga bahabwa kugira ngo bamenye niba atari amiganano, anabibutsa gutunga utumashini dutahura amafaranga atujuje ubuziranenge. Yanabwiye ababikuza amafaranga cyangwa abayasubizwa mu gihe bahashye ikintu runaka kujya babanza kuyagenzura mbere y’uko batandukana n’uyabahaye.

CIP Twizeyimana yashimiye ubuyobozi bwa Banki bwihutiye guha amakuru Polisi ikorera i Rwamagana, anakangurira abaturage muri rusange ko mu gihe bahuye n’ikibazo bajya bihutira gutanga amakuru.

Mutabazi Jean Luc yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro kugira ngo akorerwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).