Print

Messi yatangaje ikintu kiri kumushengura umutima kurusha ibindi muri iki gihe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2020 Yasuwe: 4131

Ubwo yari ageze ku kibuga cya El Prat avuye mu butumwa bw’ikipe y’igihugu,Messi yaganiriye gato n’abanyamakuru ababwira ko amaze kurambirwa kwitirirwa buri kintu kibaye muri FC Barcelona ubwo yari abajijwe ku biherutse kuvugwa n’uwahoze ahagararariye Antoine Griezmann wamushinje kugira uruhare runini mu kumusubiza inyuma.

Messi yabwiye abo banyamakuru ati “Ndambiwe guhora nengwa muri buri kimwe.”

Eric Olhats,wahoze ashinzwe gushakira amakipe Antoine Griezmann ahertse gutangaza ko Lionel Messi yagize uruhare runini mu kwangiza impano y’uyu wahoze ari umukiriya we.

Uyu mugabo yavuze ko nyuma y’aho Antoine Griezmann agereye muri Barcelona avuye muri Atletico Madrid kuri miliyoni 107 z’amapawudi mu mwaka ushize,yagowe bikomeye na Lionel Messi.

Bwana Eric Olhats yashinje Lionel Messi kuba umunyagitugu ndetse no kugira iterabwoba mu ikipe ya FC Barcelona cyane ko ngo ariwe ugenga ibikorwa byose by’iyi kipe.

Ati “Antoine yagiye mu ikipe iri mu bibazo aho Messi ayobora buri kimwe.Ku ruhande rumwe aba ari umwami w’abami urundi akaba umutegetsi ukomeye ntabwo yigeze areba ijisho ryiza Antoine akimara kuhagera.

Nkunda kumva Antoine avuga ko nta kibazo afitanye na Messi ariko ntabwo aribyo.Ni umwe mu bagira iterabwoba waba uri ku ruhande rwe cyangwa mutari kumwe.

Ku ruhande rwanjye,Messi yavuze ko ashaka kugenda kugira ngo arebe uruhare afite mu gufata ibyemezo ku bijyanye n’abakinnyi binjiye n’abagenda ariko ntabwo yagiye.Messi n’igitangaza.

N’umukinnyi mwiza mu kibuga ariko inyuma yacyo ni mubi. Barcelona iri mu bibazo.Muri iriya kipe harimo kanseri yayigizeho ingaruka.”

Lionel Messi wari urakaye cyane akimara kwinjira mu modoka ye yarimo n’umugore we Antonela Roccuzzo wari waje kumutegereza,yahise avuga ati "Hejuru y’ibyo byose,nyuma y’urugendo rw’amasaha 15,mfite abayobozi bashinzwe imisoro bantegereje.Ibi n’ubusazi."