Print

Kenya: Umugabo wari umaze amezi 4 ashyinguwe yagarutse iwabo ari muzima benshi bakwira imishwaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2020 Yasuwe: 6416

Bwana Steven Ouma usanzwe ari umuvandimwe wa Ogolla yakwiye imishwaro asakuza ko abonye umuzimu ubwo yamubonaga agarutse mu gace kandi baramushyinguye .

Ogolla wari umaze amezi 4 bizwi na buri wese ko yapfuye,yagarutse iwabo ashaka kubonana n’abagize umuryango we ariko yatunguwe nuko buri wese yamuhungaga.

Steven Ouma yabwiye ikinyamakuru The Standard ati “Ntabwo nabasha gusobanura ukuntu umuvandimwe twabonye umurambo we tukawushyingura,yagaruka ari muzima.”

Ogolla w’imyaka 40 we yari yumiwe.Nta kintu yari azi ku byarimo kujya imbere ndetse ngo yibazaga ukuntu abantu azi neza bamurebanaga amakenga ndetse bakanga kumwegera.

Uyu mugabo yateye benshi rurjijo byatumye bamwe mu bamotari bafata umwanzuro bamujyana ku biro bya polisi.

Ikinyamakuru The Sunday Standard cyanditse ko kuwa 14 Ugushyingo 2020 cyasanze uyu mugabo ku biro bya polisi ari muzima gusa ngo atiyumvishaga ukuntu umuryango we wavugaga ko bamushyinguye.

Ikibazo cyabereye benshi urujijo,ni uwuhe muntu wapfuye umuryango we washyinguye?.

Ogolla yasabye Leta gutaburura umurambo washyinguwe ukongera gupimwa hakamenyekana umuntu washyinguwe bikavugwa ko ariwe.

Uyu mugabo yavuze ko yari atuye ahitwa Port Victoria aho yakoreraga akazi k’uburobyi nyuma yo kuva iwabo mu gace ka Nabisiongo ko muri Busia.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ubwo yavaga iwabo atigeze agira uwo abibwira bituma umuryango we uhangayika umushakira hose ndetse umenyesha polisi.

Nyuma y’iminsi mike,habonetse umurambo w’umuntu wamaze kubora uri kureremba hejuru y’umugezi wa Suo.

Polisi yahise iyobowe na Julius Lingole yahise iwujyana muri Morgue bahamagara umuryango wa Ogolla ngo uze urebe niba ariwe bose bemeza ko ariwe.

Uyu muryango washyinguye uyu murambo uzi neza ko ari umuhungu wabo bashyinguye nyamara yari undi muntu.