Print

Ibigo 3 byo mu ntara y’Amagepfo byasanzwemo abanyeshuri banduye Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2020 Yasuwe: 4733

Ku wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2020,Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, yabwiye abanyamakuru ko hatangiye igikorwa cyo gupima abanyeshuri abarimu n’abakozi kugira ngo harebwe niba nta banduye COVID-19 barimo,ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020, mu bigo byamaze gupimwa mu Karere ka Nyamagabe hagaragaye ko mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kigeme muri 40 bapimwe basanzemo 13 banduye. Naho mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasaka hapimwe 40 basanga harimo bane banduye.

Mu Karere ka Gisagara hapimwe abagera kuri 40 mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mugombwa basangamo icyenda banduye n’abandi bane bagaragaza ibimenyetso by’ubwandu bwa COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamgabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 biganjemo abiga bataha iwabo n’abandi bake biga baba mu bigo by’amashuri.

Yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’ubuzima bamaze gushyira abagaragayeho ubwandu ukwabo kugira ngo batanduza abandi kandi bari kureba uko hapimwa benshi kugira ngo hamenyekana uko icyorezo gihagaze mu bigo by’amashuri.

Ati “Kugira ngo tumenye uko icyorezo gihagaze turi kureba uko twafatanya n’izego z’ubuzima kugira ngo hapimwe abantu benshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, nawe yabwiye IGIHE ko mu banyeshuri icyenda bagaragayeho ubwandu harimo barindwi baturuka mu nkambi ya Mugombwa icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo n’abandi babiri biga bataha iwabo mu giturage.

Yavuze ko abanduye bamaze kubakura mu bandi babashyira ukwabo kandi ku bufatanye n’inzego z’ubuzima bagiye gushaka uko hapimwa abanyeshuri, abarimu n’abakozi bo mu bigo byose mu Karere.

Ati “Twabimenye nimugoroba igisigaye ni ukubakurikirana kandi turimo gukurikirana kugira ngo turebe niba hari abandi banduye. Turashaka uko tuza gupima no mu yandi mashuri turebe uko bihagaze.”

Mu Karere ka Nyanza naho mu bapimwe bagera kuri 40 muri G.S Kavumu Islamic hagaraye abagera kuri 24 bagaragaza ibimenyetso bya COVID-19.

Igikorwa cyo gupima COVID-19 mu bigo by’amashuri mu Ntara y’Amajyepfo cyatangijwe mu turere twose kandi kiracyakomeje.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko ishuri rizajya rigaragaramo umubare munini w’ubwandu bwa Coronavirus rizajya rihita rihagarikwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu mu bantu benshi.

Ati “Icy’ingenzi tubwira abayobozi b’amashuri n’abarimu, ni uko gucunga cyangwa kureba ko izi ngamba zubahirizwa. Ni ku nyungu z’igihugu ariko ni n’inyungu z’ishuri kuko ishuri rizagaragaramo uburwayi bukwirakwira byaturutse kuri ibyo bibazo bitatunganijwe rizajya rihagarikwa.”

Yakomeje agira ati “Ishuri rizajya rihagarikwa bitewe n’umubare w’abarwayi barigaragayemo. Igihe rizamara ridakora bishingiye ku barwayi bazaba bahagaragaye turimo gukurikirana [...] icyo na cyo gisobanuke kuko ntabwo twareka abana kandi icyorezo cyahakwirakwiye.”

Minisitiri Uwamariya asobanura uko igikorwa cyo gupima kizagenda yagize ati “Ni igikorwa twateguye dufatanyije na MINISANTE na RBC, abagomba gupimwa mu gihugu hose ni 3,000 harimo abanyeshuri 2,500 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abanyeshuri 500 bo muri za kaminuza zitandukanye. Ntabwo dupima abanyeshuri bose, ni ugufata bake bake ngo turebe uko bimeze.

Igiteganyijwe mu mabwiriza mu gihe twasanga hari umwana umwe cyangwa benshi bari mu kigo baranduye icyo cyoretazo, ntabwo amashuri yose mu gihugu azahita afunga,ahubwo hazarebwa igikorwa ku hagiye haboneka ikibazo, muzi ko kuri buri shuri hari ibyumba byateguwe bishobora kujyamo abo bana mu gihe bibaye.

Amabwiriza tugenderaho avuga ko niba mu kigo runaka habonetse abana benshi barwaye, abandi bagombaga kujya muri icyo kigo bazaba baretse tubanze dukemure icyo kibazo cyagaragaye. Ntabwo twakohereza abana ahantu havutse ikibazo, ubwo ibizakorwa tuzabimenya nyuma yo kubona ibizava mu isuzuma”.