Print

IFOTO Y’UMUNSI: Abanyeshuri bo mu ntara ya Bubanza bababaje benshi kubera ishuri ryasenyutse bari kwigiramo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2020 Yasuwe: 4666

Iri shuri ryasenywe bikomeye n’umuyaga kugeza ubwo n’ibikuta bigwa,ubu abanyeshuri bari kwigira ahantu harangaye.

Abatari bake barimo kwibaza icyo leta mbyeyi na nkozi bateganyiriza iri shuri ryasenyutse cyane.

Nk’uko amafoto yagiye hanze abigaragaza,aya mashuri,yubakishije amatafari ya rukarakara,ariko ubu risigaye ari ikibuga gisanzwe kuko yaba ibikuta n’igisenge byaraguye.

Nubwo ishuri ryasenyutse,abanyeshuri ntibacitse intege kuko mu mafoto yagiye hanze,yagaragaje abanyeshuri barimo kwiga n’umwarimu ari imbere yabo.

Amakuru avuga ko habuze ubushake bw’abategesi bo mu ntara ya Bubanza kugira ngo basane iri shuri hanyuma abana bo Burundi bakomeze kuronka ubumenyi nta nkomyi.

Benshi bakomeje kwibaza aho aba banyeshuri bajya iyo imvura iguye bari kwiga.