Print

Abakinnyi babiri ba Arsenal barwaniye mu myitozo umwe avusha undi amaraso

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2020 Yasuwe: 6469

Amakuru avuga ko ubwo aba bakinnyi bombi bari mu myitozo yo kwitegura umukino wa Leeds United mu cyumweru gishize,Dani Ceballos yakiniwe nabi na David Luiz ahita ava amaraso mu mazuru bahita barwana,umutoza Mikel Arteta ahita abirukana bose.

Ikinyamakuru The Athletic kivuga ku makuru ari imbere muri Arsenal,cyavuze ko ubwo Luiz yari amaze guserebeka Dani Ceballos akava amaraso mu mazuru,uyu munya Espagne yananiwe kubyihanganira ahita amusumira ibyari imyitozo bihinduka ingumi gusa bagenzi babo bahise babakiza.

Aba bakinnyi bahise birukanwa mu myitozo bataha iwabo ndetse umutoza Arteta ategeka ko basaba imbabazi vuba na bwangu.Iyi myitozo yakozwe n’abakinnyi bo mu ikipe ya mbere batagiye mu makipe yabo y’ibihugu.

Nyuma y’iminsi 3 badakora imyitozo,nibwo aba bakinnyi bombi basabye imbabazi bagenzi babo bakomeza akazi nta nkomyi.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo umutoza Arteta yasabye aba bakinnyi bombi kurenga amakimbirane bari bafitanye bagakomeza akazi neza.

Ntabwo ari ubwa mbere Ceballos watijwe na Real Madrid muri Arsenal arwanye na mugenzi we bakinana kuko mu mukino ufungura Premier League uyu mwaka bahuye na Fulham yarwanye na mugenzi we Eddy Nketiah ubwo barimo kwishushya ngo basimbure.

Ubu bushamirane buje nyuma y’aho Arsenal itsinzwe mu buryo bugayitse na Aston Villa ibitego 3-0 ku kibuga Emirates aho Ceballos yinjiye mu kibuga asimbuye mu gihe David Luiz atakoreshejwe.

Muri 2018 nabwo, Alexandre Lacazette na Hector Bellerin barwaniye mu myitozo ya nyuma yo kwitegura umukino ubanza wa ½ cya UEFA Europa League banganyijemo na Atletico Madrid igitego 1-1,bapfuye ko umwe yakiniye nabi undi ubwo bari bahuriye ku mupira.

Aba basore bari mu ikipe ibanza mu kibuga icyo gihe,ntabwo babashije kwihangana ubwo umwe yateraga umuserebeko mugenzi we bikamubabaza, byatumye bafatana mui ijosi birangira bagenzi babo bahagobotse.

Muri iki kiruhuko cy’imikino mpuzamahanga,Abakinnyi ba Arsenal bamwe bahuriyemo n’ibibazo kuko Mohamed Elneny na Sead Kolasinac banduye Covid-19 mu gihe Pierre-Emerick Aubameyang arara ku kibuga cy’indege muri Gambia we na bagenzi be bo muri Gabon.

Arteta umaze gutsindwa imikino 4 mu 8 amaze gukina muri Premier League,ari ku mwanya wa 11 ku rutonde aho yitegura gusura imwe mu makipe asatira cyane muri Shampiona ya Leeds United ku cyumweru.



Dani Ceballos na David Luiz bakozanyijeho kuwa Gatanu w’icyumweru gishize