Print

Frank Lampard yavuze ikintu gikomeye yabujije umugore we gukora nyuma yo kugera muri Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2020 Yasuwe: 3520

Frank Lampard ukiri mushya mu kazi ko gutoza cyane ko nta myaka 3 aramara,yavuze ko yabujije umugore we gutegura iminsi mikuru nyuma y’imikino ya Chelsea kuko ayikoze ikipe yatsinzwe bimutera umujinya.

Uyu mutoza uri kugenda asubiza Chelsea mu bihe byiza yavuze ko gutsinda kwa Chelsea bimugiraho ingaruka kuko ngo hari ubwo bituma atamarana igihe kinini n’umugore we Christine usanzwe ari umunyamakuru.

Mu kiganiro yahaye umwe mu banyamakuru,Frank Lampard yagize ati “Ntabwo twemerewe gutegura ibirori byo gusangira n’abantu nijoro cyangwa ubundi bwoko bw’ibirori nyuma y’umukino kuko twatsinzwe byaba bibi cyane.Ntabwo nabasha kubyakira…

Maze umwaka mpora mu binyamakuru kandi bintera igitutu ku mikino ndetse nubu.Iyo Christine ari gutera urwenya ndaruhuka,bikanyorohera nkaba Frank wa nyawe.

Umutoza ahura n’ibibazo nka 50 ku munsi.Biragoye kubyihanganira ariko ndabikunda kandi sinabaho ntabifite.Icyo umuntu aba akeneye n’ukugira umuryango wumva.
Ku bana biba bigoye kuko baba bakeneye se,baba bashaka ko ubaha umwanya uhagije kandi ibyo nabyo n’ibintu by’abagaciro.”

Frank Lampard n’umugore we batangiye gukundana 2009 ariko baza gushyingiranwa muri 2015 gusa uyu mugore we yasabwe kutajya ategura iminsi mikuru yo gusangira n’abantu nyuma y’umukino wa Chelsea kuko ngo iyo umugabo we yatsinzwe bimutera umutima mubi.

Frank Lampard ari mu mwaka wa kabiri atoza Chelsea ndetse ubu ari mu bihe byiza kuko aheruka gutsinda imikino 4 yikurikiranya.

Kuri uyu wa Gatandatu,Chelsea irakira Newcastle mu mukino uzabanziriza indi y’umunsi wa 09 wa Premier League.



Lampard yabujije umugore we gutegura ibirori Chelsea yatsinzwe