Print

Umutoza yahagaritswe imikino 4 azira kwinjira mu kibuga akambura umupira umukinnyi w’ikipe bakinaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2020 Yasuwe: 1124

Giuseppe Raffaele yambuye umupira umukinnyi w’ikipe ya Vibonese bakinaga mu ijoro ryo kuwa Gatatu w’iki cyumweru kugira ngo adatanga umupira uvamo igitego cyane ko umukino wari ugiye kurangira ikipe ye iyoboye n’ibitego 2-1.

Uyu mutoza yavunnye uyu mukinnyi ku munota wa 91 w’umukino.Uyu mukinnyi wa Vibonese yatwaye umupira nyuma yo guserebeka neza ariko mbere y’uko akora uburyo bwashoboraga kubyara igitego,uyu mutoza yahise yigira hafi amwambura uyu mupira amubuza gukina.

Nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa bwana Raffaele kandi ari umutoza,yahise ahabwa ikarita itukura none ubu yahagaritswe imikino 4.

Ubuyobozi bwa Serie C bwagize buti “Ubwo umukino wari ugiye kurangira,umutoza yinjiye mu kibuga ajya kwambura umupira umukinnyi w’ikipe bahanganye atuma umusifuzi ahagarika umukino kugira ngo amukure mu kibuga.”

Amashusho y’uyu mutoza ari kwinjira mu kibuga akambura umupira umukinnyi w’ikipe bahanganye yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga bituma benshi bagaruka ku kuntu na Jose Mourinho yigeze kwinjira mu kibuga mu mukino wo gufasha akambura umupira umuhanzi witwa Olly Murs