Print

Robertinho yahuye n’imbogamizi yatumye atazatoza Gor Mahia ku mukino wa APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2020 Yasuwe: 2225

CAF ivuga ko Robertinho afite Licence B ya Brazil (ingana na Licence C ya CAF) mu gihe gutoza mu marushanwa ya CAF ugomba kuba ufite Licence A cyangwa B.

Mu myaka 2 ishize Robertinho yatoje Rayon Sports mu marushanwa ya CAF Confederation Cup mu mikino y’amatsinda n’imikino ya 1/4.

Ikinyamakuru Goal cyavuze ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) iribaza ibisobanuro ku byangombwa by’umutoza wa Gor Mahia, Robertinho.

CAF yabajije FKF aho umutoza Robertinho yavuye ivuga ko ibyangombwa bye bitamwemerera gutoza aya marushanwa.Impapuro ze ngo ntiziri ku rwego rwemewe muri CAF, bityo ntiyemerewe kwicara ku ntebe y’abatoza mu mikino ya CAF. Umukino wa APR FC ntabwo ari we uzawutoza.

Gor Mahia yisanze mu ihurizo rikomeye kuko ifite igihe kitarenze icyumweru kimwe cyo kuba yabonye umutoza uzayifasha muri iyi mikino nyafurika cyane ko na Patrick odhiambo wungirije Robertinho nawe nta byangombwa byemewe na CAF afite, gusa amakuru ava muri Kenya aravuga ko Zico wahoze yungirije Dylan Kerr ariwe uraba afasha iyi kipe mu mikino nyafurika.

Umukino ubanza hagati y’aya makipe yombi uzaba ku wa 28 Ugushyingo 2020,ni mu gihe uwo kwishyura uzabera Kenya ku wa 5 Ukuboza 2020. Izatsinda izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Al Nasr yo muri Libya na Belouizdad yo muri Algeria.