Print

Ibyihariye wamenya ku mukobwa wa Barack Obama[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 November 2020 Yasuwe: 5287

Ariko igihe umuryango wimukiraga bwa mbere muri White House, Malia yarafite imyaka 10 naho Sasha we yarafite imyaka 8. Ntabwo byari bizwi cyane kuri bo imyaka myinshi, kuko ishusho yabo yagenzurwaga cyane.

Ndetse bike byari bizwi kuri murumuna we Sasha. Ubu Sasha ni mukuru ku myaka 19 y’amavuko, kandi amaze kumenyekana cyane.Twifashishije ikinyamakuru herbeauty.co ,UMURYANGO twaguteguriye bimwe mu bintu bizwi cyane kuri Sasha Obama.

Ni umwe mu bana bato babaye muri White House.

Ku myaka 8 y’amavuko, Sasha yari umwe mu bantu bato babaye muri White House igihe umuryango we wimukiraga mo mu 2009. Ni umuhererezi wabayeho muri White House kuva kuri John F. Kennedy Jr. muri 1961.

Sasha yavutse mu 2001.

Sasha yavutse ku ya 10 Kamena 2001, avukira i Chicago, muri Illinois mu bitaro bya kaminuza ya Chicago. Yize ibijyanye na Laboratwari muri kaminuza ya Chicago i Chicago kugeza igihe umuryango we wimukiye i Washington, muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu 2009.

Izina ryukuri rya Sasha ntabwo ari Sasha.

Benshi ntago babizi , ariko Sasha ntabwo ari ryo zina ry’uyu mukobwa wa Obama muto. Amazina ye nyayo ni Natasha Obama. Iri ryari ibanga ryabitswe cyane, kugeza mu mwaka wa 2016 ubwo Sasha yagombaga gukoresha izina rye bwite kugira ngo akore akazi ko muri resitora y’i Vineyard muri Martha.

Obama yasezeranije Sasha imbwa mu ijoro ry’amatora.

Ijoro Obama yatorewemo, bivugwa ko yasezeranije Sasha na Malia imbwa. Bahavuye babona ibibwana byabo muri 2009 –Portuguese Water Dog ayita Bo.

Yize ishuri ryigenga kimwe n’abandi bana bafitanye isano na politiki .

Igihe yari akiri mu ishuri, Sasha yize mu ishuri rya Sidwell Friends School mu gihe Se yakoraga muri White House kugeza arangije. Ishuri Sidwell Friends School ni shuri ryigenga ryizwemo na Chelsea Clinton, Joe Biden na Archibald Roosevelt.

Sasha yigeze kurwara cyane araremba akiri umwana.

Igihe Sasha yari afite amezi 3 gusa, yarwaye indwara mbi ya Meningite. Se Barack yavuze ko uburwayi bwe ari kimwe mu bihe biteye ubwoba mu buzima bwe. ”Barack yagize ati: “Nubwo Meningite ari indwara ikomeye cyane, Sasha yarangije gukira byuzuye kandi afite ubuzima bwiza nkuyu munsi”.

REBA AMAFOTO YA SASHA OBAMA MU BIHE BITANDUKANYE: