Print

Polisi y’u Rwanda yashyikirije ya mafaranga Umunyarwandakazi wayataye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2020 Yasuwe: 4299

Ku itariki ya 12 Ugushyingo 2020, Uwizeyimana Claudine yataye amafaranga ku muhanda KCC- Remera.

Ku wa 19 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rigira riti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha umuntu waba yarataye amafaranga ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu muhanda KCC-Remera hagati ya 9:30 na 10:00 ko hari umupolisi wari mu kazi wayatoraguye.”

Iri tangazo ryakomeje risaba uwaba warataye aya mafaranga kugana ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kugira ngo ayasubizwe.

Uyu munsi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP JB Kabera yasubije amafaranga uyu Uwizeyimana wari wayataye gusa ntihavuzwe umubare wayo.

Sgt Muremyangabo niwe mupolisi watoye aya mafaranga ku muhanda,yiyemeza kuyasubiza kubera ubunyangamugayo bwe.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yashimiye ubunyamwuga bwe kandi yifuza ko ari umuco ugomba kuranga abapolisi bose mu Rwanda.

Uwizeyimana Claudine we yashimye ubunyamwuga bwa polisi y’u Rwanda avuga ko bigaragaza indangagaciro nyazo z’Abanyarwanda.

Abanyarwanda benshi bakozwe ku mutima n’iri tangazo rya Polisi y’u Rwanda rirangisha aya mafaranga ndetse kuri Twitter ubutumwa buyishimira burisuka ari nako benshi bibaza ku bunyangamugayo bw’uyu mupolisi utoragura amafaranga akayarangisha.

Uwitwa Karinganire Hass yagize ati “Ni intangarugero muri Polisi zikora neza ku Isi ubu ni ubudasa n’urukundo batozwa n’ubuyobozi bwiza bwa Polisi bukomora ku nama nziza za Nyakubahwa Paul Kagame, usibye mu Rwanda nta handi wasanga umuco mwiza nk’uyu mukomerezaho muheshe ishema u Rwanda n’umuyobozi wacu natwe tubari inyuma.”

Uwitwa Olivier Ngendahayo we yagize ati “Byiza kabisa, uwo mu polisi wayatoraguye rwose akwiye gushimwa, (gutoragura amafaranga muri iki gihe ukayarangisha?)”

Eddy Shema nawe yunze mu bashimaga ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda ati “Mbega ubupfura, ubunyangamugayo ubwitonzi n’ubushishozi RNP ikorana weeee! Ndumiwe pe! Murakabyara, ntimugasaze mubeho cyane. Ibi nta handi wabisanga atari i wacu i Rwanda.”



Comments

akimana 24 November 2020

Uyu mupolisi Imana izamuhemba kuba muli paradizo.Kereka wenda niba hari ibindi byaha akora.Urugero,nubwo sergeant major Robert yitondaga,twese tumushima,ntibyamumujije gukora icyaha cyo gusambana.