Print

Biravugwa ko Sergeant Robert ukekwaho gusambanya umwana we yatorokeye muri Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 November 2020 Yasuwe: 7288

Sergeant Major Kabera Robert uzwi mu muziki nka “Sergeant Robert” uri gushakishwa n’ubutabera bw’ingabo z’u Rwanda kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya umwana we w’imyaka 15,biravugwa ko yaciye mu nzira zitemewe ahungira muri Uganda.

Ku munsi w’ejo nibwo Ingabo z’u Rwanda zasohoye itangazo rigira riti “Ishami ry’Ubushinjacyaha mu Gisirikare cy’u Rwanda, ryatangiye iperereza ku byaha bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert a.k.a “Sergeant Robert” bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.”

Bivugwa ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki ya 21 Ugushyingo, aribwo Sergeant Robert yasambanyije umwana we w’umukobwa ufite imyaka 15 mu rugo rwe ruri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, nyuma yo gukora icyo gikorwa yahise aburirwa irengero.

Ikinyamakuru IGIHE gitangaza ko cyahawe amakuru avuga ko uyu musirikare wo mu Ngabo z’u Rwanda mbere yo gusambanya umwana we, yari yasinze ku buryo bukomeye.

Virunga Post yatangaje ko nyuma yo gukora iki cyaha, uyu mugabo yaketse ko ashobora gutabwa muri yombi, yarangiza agahita afata inzira akerekeza i Kagitumba aho bivugwa ko yavuye akanyura mu nzira zitemewe akinjira muri Uganda.

Amakuru ahamya ko uyu mugabo yatorokeye muri Uganda ku Cyumweru mu masaha y’igitondo cya kare ahagana saa yine.

RDF yizeza abaturage ko ubutabera buzakurikiza inzira kandi, ikamagana byimazeyo kurenga ku mategeko y’u Rwanda n’imyitwarire n’indangagaciro bya RDF n’abakozi bayo. Ivuga ko ikomeje gushakisha ukekwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.