Print

Umukire Pretty Mike yaciye ibintu ubwo yatahaga ubukwe ari kumwe n’abakobwa 6 yateye inda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 November 2020 Yasuwe: 4897

Uyu mugabo w’icyamamare yavuze ko atagiye muri ubu bukwe bwa mugenzi we agiye gukina ikinamico cyangwa urwenya ahubwo abo bagore bose batwite abana be.

Mu ikositimu ya pink,Bwana Pretty Mike ufite akabyiniro gakunzwe muri Nigeria yagaragaye muri ubu bukwe ari kumwe n’aba bakobwa yateye inda bose bari bambaye amakanzu ya silver.

Uyu mugabo yashyize hanze amashusho kandi ari kugenda akora ku nda ya buri mukobwa muri aba 6 yateye inda yifuriza ikaze aba bana be bagiye kuvuka.

Ubwo yashyiraga hanze iyi foto ari kumwe n’aba bagore be yagize ati “LAGOS ZADDY LIVE #williamsgottheoscar PM hamwe n’abakobwa bagiye kumubyarira 6.Nta filimi iri gukinwa,tubayeho mu buzima bwiza #ABetterTime #HappyHome #Familyiseverything #babybum

Pretty Mike akunze gushyira hanze ubuzima bwe bw’urukundo kuko mu minsi ishize aherutse kuvuga ko umugore mwiza atari uw’umugabo umwe.

Yagize ati “Ntabwo nzi neza ukeneye kumva ibi ariko ….umugore mwiza ntiyaremewe kubana n’umugabo umwe gusa.Kugira ngo umugire uwawe wenyine muri iyi Lagos,ugomba kuba witeguye gukora ibyo abagabo 11 bakora.

Muri Nzeri 2019,uyu mugabo yavuze ko inzozi ze ari ugutunga abagore 5 arangije anashyira hanze amafoto y’abagore 5 bambaye imyenda y’ubukwe.Babiri muri bo bahoze ari inshuti ze mu gihe abandi 3 bari inshuti ze.