Print

Umuryango wa Nyakwigendera DJ MILLER wiyemeje gushyira hanze album yasize akoze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 November 2020 Yasuwe: 651

Nkuko aba babitangaje mu Itangazo bageneye Itangazamakuru,bavuze ko iyi alubumu igiye gushyirwa hanze mu rwego rwo gusoza isezerano Nyakwigendera yari yarahaye abakunzi be no gusigasira umurage we w’ubuhanzi.

Itangazo rigira riti “Twishimiye kubatangariza ko tugiye gushyira hanze Alubumu ya mbere ya DJ Miller yise “SHANI”.

DJ Miller yari yarasezeranyije gushyira hanze alubumu mbere y’uko urupfu rutunguranye rumutwaye. Nk’umuryango n’inshuti ze dutewe ishema no gusoza isezerano no gusigasira umurage we by’umwihariko.”

Uyu muryango wa Nyakwigendera wavuze ko iyi alubumu y’indirimbo 10 yakozwe na Devydenko,izaba iriho indirimbo DJ MILLER yakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

Iyi alubumu izasohoka tariki ya 04 Ukuboza uyu mwaka ndetse ngo amakuru arambuye bazayatangaza nyuma.

Karuranga Virgile wari umaze kwamamara mu kuvanga imiziki nka Dj Miller ndetse no mu buhanzi,yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 05 Mata 2020, azize uburwayi bwa Stroke mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali.

Nyakwigendera Dj Miller w’imyaka 29 yinjiye mu kazi k’ubu Dj mu 2012 atojwe na Dj Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs rikomeye muri iki gihe.

Nyuma yo gufatisha mu byerekeye kuvanga imiziki,Dj Miller yinjiye mu byo gukorana indirimbo n’abahanzi, akora iyitwa Iri Joro ni Bae yakoranye n’abahanzi bo muri Kina Music na Riderman ndetse n’indi yitwa ‘Stamina’ yahuriyemo na Social Mula.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope Nigihozo amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.

Kuwa 28 Kamena 2019 nibwo aba bombi bakoze ubukwe bw’igitangaza bwabereye mu busitani bwa Ineza Garden i Kinyinya.

Nyuma y’amezi ane gusa aba bombi barushinze, bibarutse umwana w’imfura w’umukobwa bise SHANI.Dj Miller yitabye Imana nta mwaka ushize arushinze.


Nigihozo Hope yiyemeje gushyira hanze alubumu umugabo we yasize