Print

NYABIHU: Umumotari yafatanwe urumogi yari yavanze n’amakara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2020 Yasuwe: 706

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’uyu mumotari byaturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage, avuga ko hari umumotari uturutse Mukamira ari kuri moto bikekwa ko ipakiye ibintu bitemewe.

Yagize ati “Umuturage yaduhaye amakuru ko hari umumotari ugeze mu isanteri ya Mukamira ahetse umufuka w’amakara yabona abapolisi imbere ye bari mu kazi akava kuri moto agakuraho wa mufuka w’amakara akawuha umunyonzi ngo awumutwaze barenga aho ba bapolisi bari akaka uwo mufuka umunyonzi akongera akawuhambira kuri moto, umuturage yakomeje avuga ko uwo mumotari yakomeje mu muhanda ujya Ngororero.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abapolisi bakimara guhabwa ayo makuru bahise babimenyesha Polisi ikorera mu Murenge wa Jomba bahagarika moto zose zavaga Mukamira zerekeza i Ngororero bazisaka ibyo zipakiye ari nabwo uyu mumotari wari wavanze amakara n’urumogi yafatwaga.

Yagize ati “Abapolisi bo mu Karere ka Nyabihu twabahaye amakuru bajya mu muhanda bahagarika abamotari bose batambuka bakabasaka nibwo mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo bahagaritse uwo mumotari basatse mu mufuka w’amakara yari ahetse basangamo ruriya rumogi."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko uyu mumotari ubusanzwe akorera mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ari naho avuka. Akimara gufatwa yavuze ko yahamagawe n’umukiriya wo mu Karere ka Ngororero amwoherereza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 amusaba ko yajya mu karere ka Nyabihu mu isanteri ya Mukamira akamukurirayo umufuka w’amakara uhari akawumuzanira.

Yagize ati “akimara kugera i Mukamira mu rukerera yahuye n’umunyonzi wari umuzaniye uwo mufuka w’amakara ahita amwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 akoresheje telefoni nk’uko ubutumwa bugufi bubigaragaza."

Uwafashwe yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Jomba aho agiye gukorwaho iperereza.

CIP Karekezi yashimiye umuturage wagize amakenga akihutira gutanga amakuru.

Yavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage, bikagaragaza kandi uruhare rw’umuturage mukwicungira umutekano hakumirwa icyaha kitaraba, ibintu bikwiye kuba ibya buri wese.

Yaboneyeho kwibutsa abantu bakijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko bitazigera bibahira kuko amayeri bakoresha yose agenda atahurwa, abasaba kubireka mu rwego rwo kwirinda ibihombo birimo no gufungwa.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).