Print

Congo:Sheka wahoze ari umukuru w’inyeshyamba yakatiwe gufungwa burundu

Yanditwe na: Martin Munezero 25 November 2020 Yasuwe: 757

Urukiko rwa gisirikare rwahamije Ntabo Ntaberi ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gukoresha ubucakara bushingiye ku mibonano mpuzabitsina ndetse no gushyira mu nyeshyamba abana bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko.

Urukiko rwafashe umwanzuro nyuma y’iburanisha ryamaze imyaka ibiri rikabonekamo abatangabuhamya 178.

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wavuze ko icyo cyemezo cy’urukiko cyagaragaje ko “umuco wo kudahana ushobora kwirindwa”.

Leila Zerrougui, umukuru w’ubutumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro muri DR Congo, yagize ati:“Icyemezo cy’urukiko ni isoko y’icyizere cyinshi cyane ku bakorewe ihohoterwa benshi mu mirwano yo muri DRC: akababaro kabo kumviswe kandi kahawe agaciro”.

Ntaberi, uzwi nanone nka Sheka, yari umwe mu bakuru b’umutwe witwa Nduma Défense du Congo (NDC), wakoreraga mu burasirazuba bwa Kongo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Uburasirazuba bwa DR Congo bumaze igihe bwarazahajwe n’intambara, zitizwa umurindi n’ibibazo bya politike ndetse no kuba ako karere gakize ku mabuye y’agaciro.

Habaye intambara muri DR Congo hagati y’umwaka wa 1998 na 2003, ariko inyeshyamba zimwe ziracyarwana ndetse zikomeje gukora ubwicanyi mu burasirazuba bw’igihugu, aho ubutumwa bwa ONU burimo kugorwa no kubungabunga amahoro.