Print

Jose Mourinho yahaye impano itangaje umukinnyi we wahagaritse Riyad Mahrez

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2020 Yasuwe: 4474

Amakuru avuga ko myugariro Reguilon yahawe iyi mpano yaguzwe amapawundi 500 na Jose Mourinho kubera ko yabujije Riyad Mahrez kwitwara neza mu mukino wa shampiyona uheruka.

Ikipe ya Spurs yatsinze Manchester City ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona uheruka kuwa Gatandatu bituma iyi kipe ya Mourinho iyobora shampiyona y’Ubwongereza.

Ifoto Jose Mourinho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram,igaragaza ari kumwe na Sergio Reguilon n’iyi mpano y’inyama nini cyane yamuguriye amushimira ko yitwaye neza muri uyu mukino utari woroshye.

Nyuma y’iyi foto.Mourinho yagize ati “Isezerano n’isezerano.Yatwaye amapawundi 500 ariko nasohoje isezerano.Yahise abimenyesha na Reguilon.

Iyi nyama umutoza yahaye Sergio Reguilon ngo n’igihembo yari yamusezeranyije igihe cyose yari kuba abujije Mahrez gukina umupira kandi koko yabigezeho kuko uyu munya Algeria yarinze ava mu kibuga ntawe uziko yakinnye.

Kubera ko Raheem Sterling yari afite ikibazo,Pep Guardiola yahaye umwanya Mahrez ngo amufashe gushaka ibitego ariko uyu munya Algeria yaramutengushye bikomeye,kuko yaziritswe na Reguilon wari ku kazi.

Tottenham yaherukaga kurangiza imikino 9 iri ku mwanya wa mbere muri Premier League mu mwaka wa 1985,aho kuwa Gatandatu yabigezeho itsinze City 2-0 bya Son Heung-Min na Giovani Lo Celso.

Mourinho akomeje gushimisha abafana kubera uburyo akomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga ahishura ibibera inyuma y’ikibuga gusa ntabwo akunze korohera abakinnyi be igihe bitwaye nabi.

Mourinho ageze ikirenge mu cya Claudio Ranieri waguriye abakinnyi be pizza ubwo yatozaga Leicester City muri 2015-16,nyuma yo kwitwara neza mu mukino ntibinjizwe igitego.



Mourinho yaguriye inyama myugariro Reguilon kubera kwitwara neza kuri City