Print

Inyubako zizatuzwamo abari batuye muri Bannyahe ziri mu Busanza zamaze kuzura [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2020 Yasuwe: 3045

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Syaka Anastase, yasuye aba baturage batuye muri Bannyahe batarumva ibyo kwimurwa kuva ku izima bakumva ko iki ari igisubizo cya Leta.

Abaturage bagomba kwimurwa n’abo mu midugudu ine irimo Kangondo I, Kangondo II, Kibiraro I na Kibiraro II, bamaze imyaka itatu bamenyeshejwe ko kbagomba kwimuka, ariko hakomeje kuba ibibazo ku ngurane ku bemerewe guhabwa inzu aho kuba amafaranga.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,umuntu azagenda ahabwa inzu ziri mu byiciro bitatu bitewe n’ingano y’imitungo umuntu yari ahafite cyane ko izi nzu nshya bazimurirwamo zirimo iy’icyumba kimwe n’uruganiriro, iy’ibyumba bibiri n’uruganiriro cyangwa iya bitatu n’uruganiriro,nk’ingurane.Icyakora ngo inzu nyinshi n’iz’icyumba kimwe n’uruganiriro.

Bamwe mu baturage bagaragaje impungenge z’izi nzu bahawe nto ugereranyije n’abana bafite mu kiganiro bagiranye na Minisitiri Shyaka Anastase wari wabasuye.

Umwe mu baturage yavuze ko inzu y’icyumba itari ikwiriye umuntu ufite umuryango, byongeye wabyaye ufite abana b’ibitsina byombi, bagasaba ko iyo gahunda yasubirwamo.

Yakomeje ati “Hano twese turi bakuru, twarabyaye, nkanjye mfite umukobwa w’imyaka 18, mfite n’umuhungu w’imyaka 16. Mwese mwarabyaye muzi uburyohe bw’urugo, muzi n’ibibera mu bubiri. Iyo umugore atabyubahirije, arasenya. Ndibaza nti ni gute umugore n’umugabo bazubaka urugo abana bateze amatwi, cyangwa babareba?”

“Ikindi kibabaje muri iyi minsi harimo kuvugwa ababyeyi bafata abana babo ku ngufu, abagabo bafata abana b’abandi ku ngufu, abasambanya bashiki babo, n’ubu mwumvise umugabo w’imyaka 40 wasambanyije umubyeyi we, kandi benshi tubana n’ababyeyi bacu. Ese ntimwaba mugiye guha polisi akazi katari ngombwa?.”

Yavuze ko bafite impungenge ku hazaza h’abana, asaba ko hakurikizwa itegeko, bagahabwa ingurane zikwiye mu mafaranga, bakimukira aho bashaka.

Hari n’abagaragaje ariko ko biteguye kugenda, barimo Munyemana Ildephose. Yabwiye Minisitiri Shyaka ati “Akabazo gato cyane nenda kukwibariza, ahubwo urufunguzo rw’iyo nzu waruzanye ngo urumpe?”

Iyakaremye Samuel we yavuze ko inzu zo mu Busanza bazisuye, ariko gutuzwa mu nzu y’icyumba kimwe bidakwiriye ugereranyije n’uko basanzwe babayeho.

Yakomeje ati “Nta muntu wifuza gutuzwa muri ‘chambrette’ afite abana b’abakobwa n’abahungu, azabona umushyitsi, ararane n’isafuriya, mu by’ukuri ni ibintu bidashimishije no mu bintu byaciye intege uyu mushinga n’icyo kirimo.”

Yanavuze ko nubwo babariwe imitungo mu mafaranga ariko bakabwirwa ko bazahabwa inzu nk’ingurane, ufite nibura usanganywe inzu nini yari akwiye kuguranirwa ebyiri mu Busanza, cyangwa agahabwa inzu imwe n’igice cy’amafaranga.

Mutangiza Emerthe we yagize ati “Ntabwo ndabona aho umubyeyi asasa hano, undi agasasa hano, isafuriya mukazihigika n’ijerikani, dore ko n’amazi ajya abura burya tukagira amajerikani menshi, ntabwo ibyo bintu ndabishyikira, sindabyumva ku mutungo wanjye n’uko ngana n’uko nteye, ntabwo ibyo bintu ndabibona, simbizi, abayobozi bakuru batureberera buriya bazagenda nacyo bakitubwire neza.”

Mutangiza Emerthe yavuze ko mu bibazo bafite harimo kuba abantu basangiye ibyangombwa by’ubutaka biri mu mazina y’umuntu mwe, ibyo bise guhekana.

Yakomeje ati “Hari abantu bahekanye batari kuvugwaho kandi batuye aha, icyangombwa cyabo kikaba ari kimwe, kandi akaba yarakwishyuye, ari uwagurishije akazana n’abana n’umuryango na murumuna we, murumuna we amaze kuba umusore, azashaka yubake, uwo nawe akeneye kuzabona kuri wa mugabane w’iwabo.”

Minisitiri Shyaka yamwijeje ko abo bose bazitabwaho mu kwimurwa.

Mu bagaragaje ibibazo kandi, Cyiza Donatille wari utuye muri Kangondo II, yavuze ko yasenyewe muri Werurwe 2020 kuko yari atuye yegereye igishanga cyane, ubu akaba atorohewe kuko afite abana babiri yabyaye, babiri arera wongeyeho we n’umugabo.

Mu kumwunganira, leta ngo imuha 30.000 Frw yo gukodesha ku kwezi, ariko kubera ko afite umuryango mugari, yongeraho 50 000 Frw kugira ngo babone inzu ibakwiriye.

Ati “Niba mwaranshyize mu bazajya muri chambrette, ku giti cyanjye dore ndi imbere yanyu, ntayo nzajyamo kuko ndacyafite umuco nyarwanda, ndacyari muto sinshaka gutandukana n’umugabo nashatse, kandi sinanshaka ko umukobwa wanjye n’umuhungu wanjye bazabyarana, sinshaka n’abo bana nareze bakiri bato ko mbirukana.”

“Ntabwo mbyumva njyewe mwo kabyara mwe, nimubona indi ngurane inkwiriye, ikwiriye umuryango wanjye muzayimpe, ariko niba ari chambrette rwose, muzarebe ukundi kuntu mungenza.”

Ni ingaruka z’amakosa yakozwe

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko ibi byose ari ingaruka zo kubaka mu kajagari, kuko kubaka mu bishanga bitemewe nk’uko amategeko abiteganya, ariko abaturage barabikoze none bari mu basaba ingurane.

Yavuze ko nubwo basanze abaturage bakoze amakosa, leta yashatse uko haboneka igisubizo kirambye.

Ati “Tugende tubwizanya ukuri, abantu baratuye, ni abanyarwanda dukunda, tugahumiriza, akazu turakabona nubwo tutazi uko kaje, kakaba kari mu kajagari, wenda mu bantu 10 harimo batatu bafite ibyangombwa, ariko abandi barindwi ntabyo. Reka turebe nk’abanyarwanda, dukemure ikibazo cy’igihugu muri rusange, uwo niwo murongo, nicyo cyerekezo twagiyemo.”

“Iyo tujya gusesengura tukavuga ngo muri ba bandi 10 harimo batatu bubatse bafite ibyangombwa, reka tubahe amafaranga yabo, abandi tubikubite hasi twicireho, abandi barindwi bace aha natwe duce aha, ntabwo nzi niba aricyo gisubizo twifuza nk’igihugu. Turifuza igisubizo kirambye, ariko igisubizo kirambye ni igishoboka, kandi ni igisubiza buri wese nubwo n’iyo igisubizo cyamuha kitaba ari 100%.”

Yashimangiye ko igisubizo kirambye atari ikirimo isukari kuri bamwe, ari nayo mpamvu leta yemeye ko haboneka ingurane y’inzu kuri bose, mu gihe abari bakwiye kuzihabwa hakurikijwe amategeko bari mbarwa.

Ibyo ngo bihuzwa n’uko “Nta tegeko rivuga ngo umuntu watuye mu gishanga kandi yacyitujemo, bazamurekeremo kandi nibajya kumuvanamo bajye bamuha ingurane”, ariko ngo harimo abemerewe gutuzwa nubwo bigometse ku mategeko.

Minisitiri Shyaka yanagarutse ku banenze izi nzu ko ari nto cyane, abihuza n’uwavuze ko ku mafaranga leta imuha yo kumukodehereza, yongeraho andi akaba mu nzu yisumbuyeho.

Ati “Ushobora wa mugani kuba ufite umuryango munini. Ariko se kuba ntashobora kuyituramo kubera ubunini bw’uwo muryango, birayibuza kuba iyanjye? Nimara kuba iyanjye se ntacyo nayibyaza kikamfasha no kwitunga? Turimo turashakisha uburyo bwo kwishakamo ibisubizo.”

Yavuze ko ba nyirazo bashobora kuzikodesha, bakabona amafaranga yabafasha gukodesha ahandi hajyanye n’imiryango yabo.

Kugeza ubu habarurwa imiryango isaga 1000 igomba kwimurwa muri ibyo bice.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko uretse abagomba guhabwa inzu mu Busanza, hari igice cy’abaturage 101 bo muri Kibiraro II bahawe ingurane y’amafaranga, n’abandi 73 bari batuye mu gishanga, bo batazatuzwa hamwe n’abandi kuko nta ngurane bafite, cyane ko ibishanga ari ibya leta.

Yakomeje ati “Icyo twakoze ni ukureba mu cyiciro barimo mu mibereho yabo isanzwe, dufite inzu zigera kuri 231 ziri kubakwa muri Gasabo z’abatishoboye, ariko harimo abari batuye mu gishanga bo bafite n’uko basanzwe bifashije.”

“Muri abo 73 twabonyemo 35 bagomba kuba bajya gutuzwa muri izo nzu. Zigeze ku kigereranyo cya 90 ku ijana mu kubakwa, tukaba twumva ko twakongera imbaraga mu kuzisoza mu gihe gito gishoboka.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko uheruka kwimura imiryango 6400 mu Mujyi wa Kigali hose, yimuwe iva mu bishanga.

Rubingisa yavuze ko abazimurirwa mu Busanza bazahasanga ibikoresho by’ibanze bibafasha mu rugo. Biteganywa ko bazajya bahabwa urufunguzo rw’inzu n’ibyangombwa byazo icyarimwe.




Inkuru ya IGIHE