Print

FERWAFA yimye Sunrise FC uruhushya rwo gukina amarushanwa yayo kubera stade Gologota

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 November 2020 Yasuwe: 2293

Ikipe ya Sunrise FC yimwe uruhushya kubera ko itaruzuza ibisabwa ku kibuga cyayo yakiriraho imikino cyiswe stade Gologota.

FERWAFA yasohoye itangazo rigira riti “Ikipe ya Sunrise FC izahabwa uruhushya ari uko itanze ikibuga izakiriraho imikino yayo kuko sitade yabo itujuje ibyangombwa.”

Amakipe yose yo mu kiciro cya mbere yahawe izi mpushya zo gukina amarushanwa ya FERWAFA uretse Sunrise FC yarwimwe kubera ikibazo cy’ikibuga.

Mu mwaka w’imikino wa 2019-2020,iyi kipe y’umupira w’amaguru y’intara y’Iburasirazuba yatangiye kwakirira imikino yayo kuri sitade yabo nshya ariko ntabwo yari yuzuye neza hari huzuye iby’ingenzi birimo n’ikibuga bakiniraho.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwavugaga ko mu gihe kitarambiranye,iyi sitade izaba yuzuye kuri buri kimwe ariko FERWAFA yanze iyi stade.

Sunrise FC ifite igihe gito cyo gutanga ikibuga kuko igomba gutangira shampiyona kuwa 04 Ukuboza 2020 yakira Gasogi United.

Stade Gologota ni imwe mu zagoye amakipe akomeye arimo na Rayon Sports kuko zahatsindiwe karahava.




Sunrise FC yimwe uruhushya kubera stade Gologota