Print

Ifoto yaciye Ibintu:Indoro idasanzwe Judithe yagaragaye arebamo Safi Madiba yatangaje abatari bake

Yanditwe na: Martin Munezero 26 November 2020 Yasuwe: 13634

Nkuko byagaragaye kuri iyi foto,umugore wa Safi Madiba yashyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ye,byagaragaye ko aba bombi bagifitanye umubano nyuma yuko benshi bagiye bavuga ko haba harabayeho gutandukana kw’aba bombi.

Nubwo havuzwe byinshi na Safi Madiba akavuga ko batakiri kumwe n’umugore we,gusa nyuma Judith we yaje kuvuga ko acyambaye impeta yambitswe na Safi Madiba ubwo yamusabaga akanamukwa mu Ukwakira 2017.

Indoro Judithe yarebaga Safi Madiba yatangaje abatari bake

Judith akaba yashyize iyi foto hanze ari kumwe na Safi Madiba bigaragaza ko akimufite ku mutima nyuma y’ibyavuzwe byose ko baba batakiri kumwe.Ikaba ari ifoto igaragara bari ku kibuga cy’indege kitabashije kumenyekana nkuko bigaragara,nta kiharanga gihari ahanu bifotoreje.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, Safi Madiba yerekeje muri Canada benshi bakeka ko yaba agiye kubana n’umugore we nkuko byagiye bivugwa.

Ntihaciye kabiri Safi Madiba yahise atangaza ko yatandukanye n’umugore we, Safi yagize ati: “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo”.

Nyuma nabwo hakozwe inkuru nyinshi zivuga kuri Judith ko ngo yaba yarambitswe impeta n’undi musore,intandaro y’izo nkuru akaba ari ifoto Judith yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza intoki ze zambaye impeta,bityo bihita bikekwa ko yaba ari kwerekana impeta nshya yambitswe n’umusore mushya bari mu rukundo.

Iyi niyo Foto yatumye abantu bavuga ko Judithe yambitswe indi mpeta n’undi musore

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada aho byavuzwe ko yasanzeyo umugore we Judithe kuko ari ho aba, nyuma yaho nibwo byavuzwe ko yatandukanye n’umugore ariko impande zombi zirinda kugira byinshi babitangazaho uretse Safi wenyine wabishimangiye.

Hashize imyaka isaga itatu umuhanzi Safi Madiba asezeranye na Judith Niyonizera. Ku wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2017 nibwo aba bombi bahamije isezerano bemeranya kubana akaramata bahamya ko bazatandukanywa n’urupfu ni mu muhango wagaragayemo ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda ndetse Riderman na Humble Jizzo bakamwambarira.