Print

Maradona yashyinguwe, abakunzi be bashyamirana na Polisi mu muhango wo kumusezera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2020 Yasuwe: 3537

Umuhango wo kumushingura wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane witabiriwe n’abantu bake bagizwe n’abanyamuryango n’incuti ze za hafi.

Mbere y’aho,abantu benshi bitabiriye umuhango wo kumusezera bwa nyuma, benshi buzuye amarira.

Maradona yitabye Imana ku myaka 60 ku wa gatatu ahitanywe n’indwara y’umutima.

Ku munsi w’ejo,abaturage ba Argentina babyukiye ku nyubako ya Perezidansi ya Argentina yitwa Casa Rosada baje gusezera kuri Diego Maradona watabarutse ku munsi w’ejo hanyuma umurambo we uhita wimurirwa muri iyi ngoro y’icyubahiro.

Urupfu rwa Maradona rwababaje isi yose, ariko igihugu cye cyarababaye bikomeye kubera ko uyu munyabigwi yakizamuye mu ruhando mpuzamahanga.

Isanduku yarimo umurambo wa Maradona yari ipfutseho ibendera rya Argentine n’umupira wo kwambara wanditseko nimero 10 yambaraga ubwo yari agikina.

Leta yavuze ko yari yiteze abantu bagera kuri miliyoni bari kugera mu ngoro ya Perezida gusezera Maradona bwa nyuma.

Imirongo miremire y’abaje kumusezera yarengaga ikirometero niyo yagaragaye,bituma bamwe batangira gushyamirana na polisi.

Hari n’amakuru avuga ko polisi ishinzwe kurwanya imyigaragambyo yakoresheje bya byuka biryana mu maso n’amasanu ya plastiki mu kugerageza kuzibira abantu.

Umwe mu bari bahari,Rubén Hernández,avuga ko polisi yarengeje urugero.

Yabwiye ibiro ntaramakuru Reutersati: "Twari twitekaniye dutonze umurongo,ubwo polisi itangira kudutera amasasu ya plastiki. Ubu ni ubusazi,njyewe nishakiraga gusezera Diego".

Byabaye ngombwa ko abategetsi bahagarika abantu kugera ku isanduku kugira ngo umutekano ntuhungabane.

BBC