Print

Abakunzi ba Basketball bipimishije Covid-19 bemerewe kureba amajonjora y’ imikino ya Afrobasket

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2020 Yasuwe: 323

Mu ijoro ryakeye, Minisiteri ya Siporo yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko “Amatike yo kwinjira muri iyi mikino azajya agurirwa ku rubuga rwa internet rwa pmg.rw cyangwa kuri *730# ku bakoresha telefoni zisanzwe.

Mu rwego rwo kwirinda, ni ngombwa kwipimisha icyorezo cya COVID-19 mbere yo kugura itike. Abantu bose bagura amatike basabwa kuba bafite kode y’icyemezo kigaragaza ko batarwaye COVID-19 ku bipimo bafashwe hagati y’amasaha 24 na 48 mbere yo gukura itike.”

Rikomeza rivuga ko uretse kugaragaza kode y’icyemezo cy’uko umuntu wifuza gukurikira iyi mikino yapimwe COVID-19, azaba asabwa kandi kwishyura 5000 Frw kuri buri mukino uretse ku bantu 50 bazajya bagura mbere, bo bazajya bahabwa amatike y’ubuntu.

Abaguze amatike bazajya bahabwa ubutumwa bugufi bugaragaza ko bemerewe ndetse n’ubutumwa bwa e-mail bukubiyemo ibirebana n’itike baguze, bakazajya babwerekana kuri Kigali Arena.

Mu gihe Kigali Arena yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, Minisiteri ya Siporo ntiyigeze itangaza umubare ntarengwa w’abemerewe kugura itike, gusa yavuze ko “Amatike azagurishwa abaze kubera ingamba zo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwo kwirinda COVID-19.”

Iyi mikino yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi, izasozwa ku Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo, aho yahuje ibihugu 12 birimo n’u Rwanda.

Mu mukino waraye ubaye, Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda D yatsinzwe na Mali amanota 70-64 ndetse mu mukino ukurikira izahura na Nigeria yo yatsinze Sudani y’Epfo amanota 76-56.