Print

Halima amaze kwamamara cyane kubera gutsimbarara ku myizerere ye mu bikorwa by’abanyamideli[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 27 November 2020 Yasuwe: 3903

Halima Aden ni umunyamideli umaze kwamamara cyane kubera kugaragara yerekana imideli yambaye yikwijwe ndetse azwiho kudakuramo igitambaro cyo mu mutwe kizwi nka hijad gikunzwe kwambarwa nabo mu idini ya isilamu.

Halima Aden, umunyamideli w’umunyamerika wo muri Somaliya, yavuze ko kugaragara yambaye hijad mugihe yerekana imideli byagiye bimugora cyane kuko abenshi bamucaga intege bavugako uko yambaye bidacuruza ariko ngo yaranangiye ahagaraga kumyemerere ye.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 avugako kwiyerekana yambaye Hidjah byatumye abura amahirwe menshi muruganda rwo kwerekana imideli, ariko agahamyako ntayandi mahitamo yari afite, yahisemo guhagarara ku myemerere ye.

Halima Aden amaze kwamamara cyane kubera kwigaragaza yambaye hijab

Kuri ubu uyu mukobwa amaze kwamamara cyane kurwego rw’isi, asigaye atumirwa mubitaramo bikomeye byo kumurika imideli akigaragaza yambaye imyambaro yikwijwe.

Aden wavukiye mu nkambi y’impunzi muri Kenya yimukira muri Amerika afite imyaka irindwi yagize ati: “Amaherezo namenye aho nagiye nabi mu rugendo rwanjye bwite rwa hijab, ariko ubu bamaze kubyakira, hari ababikunda hari n’abatabikunda gusa nzakomeza guhagarara kumyemerere yanjye.”

Aden yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2016, ubwo yabaga umugore wa mbere wambaye hijab – igitambaro cyo mu mutwe cyambarwa n’abagore benshi b’abayisilamu bumva ko kiri mu idini ryabo – mu marushanwa ya Miss Minnesota muri Amerika.

Kuva icyo gihe yagaragaye ku gifuniko cya British Vogue ndetse atumirwa no kumurika imideli muri New York Fashion Week.

Ibirori byo kwerekana imideli agaragaramo aba yikwije