Print

Pierre Buyoya yahishuye impamvu yamuteye kwegura ku mirimo ye yaramazemo imyaka igera ku 8

Yanditwe na: Martin Munezero 27 November 2020 Yasuwe: 2030

Pierre Buyoya yavuze ko ashaka gufata umwanya uhagije akongera agasukura isura ye yahindanyijwe na dosiye y’iyicwa rya Melchior Ndadaye mu 1993 riherutse gutuma ubutabera bw’u Burundi bumukatira igihano cy’igifungo cya burundu.

SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi Pierre Buyoya yabitangarije i Bamako muri Mali aho abarizwa muri iki gihe, akaba yaragize ati:

Ku bushake bwanjye, nafashe icyemezo cyo gushyikiriza ubwegure bwanjye perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe. Muri roho yanjye n’umutimanama wanjye, nasanze bikwiye kwigobotora izi nshingano kugirango mbone igihe cyo kwirengera no gusukura icyubahiro cyanjye, nubwo hari inzitizi nyinshi.

Buyoya wari intumwa ya Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri Mali na Sahel kuva mu 2012, arishimira akazi yakoreye umuryango muri iki gice cya Afurika. Ati:

Natanze umusanzu wanjye mu izina ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gushakisha ibisubizo by’ibibazo bireba ibihugu bya Sahel muri rusange na Mali by’umwihariko. Mvuye ku mwanya wanjye muri Mali, aho ibintu bikiri bibi, kandi haracyari ibibazo mu karere ka Sahel. Ariko, nizeye abayobozi n’abaturage bo mu karere. Bafite ubushobozi bwo guhangana n’iki kibazo, no kubaka amahoro arambye.

Nubwo bimeze gutyo, ku mugaragaro Buyoya ntarava ku mirimo ye kuko ubunyamabanga bwa Afurika Yunze Ubumwe bugomba kwemeza ubwegure bwe bwamusabye kuba yihanganye gato kuko A.U ikora amatora mu nzego nyinshi.

Kuwa 19 Ukwakira, uwahoze ari perezida w’u Burundi yamaganye igihano cy’igifungo cya burundu yahawe, we na bagenzi be 17 bahoze ari abasirikare bakuru n’abakozi bakuru ba guverinoma.

Bashinjwe gutegura no gutegeka iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye, perezida wa mbere w’Umuhutu watowe mu nzira ya demokarasi ariko utaramaze kabiri ku butegetsi.

Buyoya avuga ko dosiye ye harimo byinshi bitubahirije amategeko. Ati:

Ikintu giteye amatsiko cyane n’uko urukiko rwashyizeho inzitizi zose zitubuza kwiregura: kwima viza abanyamategeko bacu bo mu mahanga, kwangira abanyamategeko bacu bo mu Burundi kugera kuri dosiye, kwanga kwakira dosiye zacu z’ubujurire, … muri make, ibintu byose byateguwe kugirango baducire urubanza mu muhezo.

Yakomeje agira ati: “Ndashaka kongera gushimangira ko ndi umwere ku byaha nashinjwe muri iri kinamico ry’ubutabera.”

Buyoya yongeye gutangaza ko yiteguye kujurira byaba ngombwa akitabaza izindi nkiko zirimo iz’akarere n’inkiko mpuzamahanga.

Bwana Buyoya aricuza kuba umutekano wagaruwe nyuma y’amasezerano ya Arusha yo mu 2000 warongeye kwangirika mu 2015 ubwo perezida w’icyo gihe yafataga icyemezo cyo “kurenga ku mategeko ajyanye no kugarukiriza manda za perezida kuri ebyiri.”