Ubwo iyi nzu yarimo gushya,bamwe bafotoye amafoto yayo bayakwirakwiza ku rubuga rwa Twitter cyane ko abaturanyi,abahisi n’abagenzi bahuruye baza kureba icyabaye.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police( CIP) Sylvestre Twajamahoro yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nta muntu wapfiriye muri iyi nzu ndetse ko Polisi yagerageje gutabara ikazimya uriya muriro.
Ati: ” Iriya nkongi yasanze umwana n’umukozi mu rugo ariko ntawahiye. Ni amahirwe bagize. Polisi yahise itabara irazimya.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Twajamahoro asaba abaturage kongera kwibuka akamaro ka kizimyamwoto, bakazishyira ku ngo zabo kugira ngo zijye zibatabara.
Atangaza ko ubu iperereza rigamije kumenya icyateye uriya muriro ryatangiye ndetse n’ibyahiriyemo bikaba biri kubarurwa n’ababishinzwe
Andi makuru aravuga ko abaturanyi ba Rwiririza bashoboye gusohora imodoka yonyine yari iparitse mu gipangu.