Print

Dr Pierre Damien Habumuremyi yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2020 Yasuwe: 1800

Umwanzuro ku rubanza rwa Dr Pierre Damien Habumuremyi rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2020.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yari ukurikiranweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye zifite agaciro ka miliyoni zirenga Frw 170 n’icyaha cy’ubuhemu.Yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020.

Mu rukiko harimo abiganjemo bake mu bagize umuryango wa Dr Pierre Damien Habumuremyi mu gihe uburana yari muri Gereza ya Nyarugenge, i Mageragere.

Urukiko rwanzuye ko Dr Pierre Damien Habumuremyi ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ingana na Miliyoni 892 Frw mu gihe Serushyana Charles bareganwa yagizwe umwere ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Urukiko rwagarutse ku byaburanyweho, rwavuze ko Dr Damien Habumuremyi ari we uza imbere mu bashyize umukono kuri ziriya sheki zitazigamiwe bityo ko adakwiye kubyegeka kuri iriya kaminuza.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragarije Urukiko ko abatangabuhamya barimo n’abahawe ziriya sheki zitazigamiwe, bwari bwausabiye gufungwa imyaka umunani (8) irimo itanu (5) ku cyaha cyo gutanga Sheki zitazigamiwe n’itatu ku cyaha cy’ubuhemu.

Urukiko rwasomye uru rubanza uregwa ari aho afungiye i Mageragere ndetse n’abamwunganira bose nta n’umwe uhari, rwavuze ko uregwa ahamwa n’icyaha cya sheki zitazigamiwe ariko adahamwa n’icyaha cy’ubuhemu.

Urukiko kandi rwagize umwere Serushyana Charles wahoze ari umucangamutungo muri iriya kaminuza na we wari uhuriyeho icyaha cya sheki zitazigamiwe na Dr Damien Habumuremyi.

Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou.

Bwana Habumuremyi yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda mu Ukwakira 2011 kugeza muri Nyakanga 2014, mbere y’uwo mwanya yari amaze amezi atanu ari Minisitiri w’uburezi.

Muri Gashyantare 2015 yagizwe Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor), umwanya yariho mbere y’uko atabwa muri yombi.