Print

Gukorera imyitozo muri Gym n’imyidagaduro itandukanye byakomorewe n’Inama y’Abaminisitiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2020 Yasuwe: 3304

Mu ngamba zahinduwe muri iyi nama, n’uko Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (Gyms) no kogera muri pisine (swimiming pool) bizasubukurwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Iyi nama y’Abaminisitiri yemeje ko imyidagaduro n’ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungura buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.Inzego zibishinzwe zikaba zizatanga amabwiriza abigenga.

Iyi nama yemeje ko ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyozerezo cya COVID-19 zisanzweho zizakomeza gukurizwa zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa yine za nijoro kugera saa kumi zo mu rukerera.

Abaturarwanda bakomeje kwibutswa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 arimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki, abatabyubahiriza bagafatirwa ibihano.

Mu gihe inkingo nyinshi zikomeje gutanga icyizere ko zishobora kurinda abantu COVID-19, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse gutangaza ko kugeza ubu uretse kuba u Rwanda ruri muri gahunda ya COVAX, igamije kuzorohereza ibihugu kugerwaho n’urukingo ubwo ruzaba rubonetse, ruri no mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzarufasha kugerwaho n’urukingo vuba.

Ati “Turi mu bikorwa bitandukanye birimo gushyikiriza ku mugaragaro ubusabe bw’inkingo, twifashishije inyandiko zateguwe ku buryo buri gihugu gisobanura inkingo gishaka ndetse n’uko zizakoreshwa.”

“Iyo nyandiko turayifite, dufite itariki ntarengwa ya 7 Ukuboza kugira ngo tube twayujuje twanayohereje, tuyigeze kure mu minsi nk’ibiri itatu, tuzaba twamaze kuyuzuza no kuyitanga.”

Kuri ubu hari inkingo eshatu zamaze kugaragaza ko zitanga icyizere cyo guhangara COVID-19, harimo urukingo rwa Pfizer ifatanyije na BioNTech, urwa Moderna n’urwa AstraZeneca. Mu gihe haba hagize urwemezwa bidasubirwaho, u Rwanda rwiteguye kurwakira.