Print

APR FC yatanze icyizere cyo gusezerera Gor Mahia muri CAF Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 November 2020 Yasuwe: 2052

APR FC yasabwaga kwishakira impamba izayikura I Nairobi,yaruhijeku buryo bugaragarira buri wese ikipe ya Gor Mahia gusa yayitsinze ibitego bike cyane ugereranyije n’uko benshi bari babyiteze cyane ko iyi kipe y’ubukombe muri Kenya yari ifite ibibazo byinshi.

Gor Mahia yakinnye uyu mukino ifite ibibazo by’amikoro make kuko abakinnyi basabaga kwishyurwa ibirarane by’imishahara yabo.

Gor Mahia yazanye abakinnyi 18 gusa mu Rwanda kubera amikoro make, cyane ko yanageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu ntiyakora imyitozo ya nyuma.

Kubera ko umutoza wayo Robertinho atemerewe kuyitoza kubera kutagira ibyangombwa bya CAF,yitabaje Sammy Pamzo Omollo usanzwe utoza Posta Rangers nk’umutoza w’agateganyo.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 09 ku gitego cyatsinzwe na Niyonzima Olivier ’Seif’,ku mupira yatanze umunyezamu Oluoch nyuma yo kugarurwa mu rubuga rw’amahina n’abakinnyi be.

Gor Mahia yakinaga umukino utaryoheye ijisho ndetse wuzuyemo amakosa menshi,yabonye umupira w’umuterekano ku munota wa 28 hanyuma Kenneth Muguna neza wijyana mu izamu,ku burangare bw’umunyezamu Rwabugiri Umar.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 ndetse yose yari mu mukino .

Igice cya kabiri cyatangiye umutoza Adil asimbuza,aho myugariro Buregeya Prince yasimbuwe na Byiringiro Lague mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi.

ku munota wa 53 yongeye gukora impinduka, Tuyisenge Jacques asimbura Usengimana Danny wagowe cyane muri uyu mukino.

Ku munota wa 60, Omborenga Fitina yazamukanye umupira amaze gucenga Kenneth Muguna, awuhinduye mu rubuga rw’amahina Andrew Juma aritsinda bihesha APR FC igitego cya kabiri cyanayihaye intsinzi.

Ku munota wa 62, Byiringiro Lague yahinduye umupira ukomeye mu rubuga rw’amahina, ushyirwa ku mutwe na Tuyisenge Jacques, ugarurwa n’igiti cy’izamu.

APR FC yakomeje gusatira bikomeye izamu rya Gor Mahia ishaka igitego cya gatatu, ariko abakinnyi b’inyuma b’iyi kipe yo muri Kenya bayibera ibamba cyo kimwe n’umunyezamu Oluoch.Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-1.

Nyuma y’umukino,umutoza Adil wa APR FC yavuze ko yize byinshi kuri Gor Mahia,we n’abakinnyi be bagiye kwitegura neza kugira ngo no muri Kenya bazayitsinde mu gihe Omollo we yavuze ko igitego 1 babonye I Kigali gihagije bazagerageza kwitwara neza iwabo.

APR FC irasabwa kwihagararaho ku buryo itazatsindwa ikinyuranyo cy’ibitego bibiri cyangwa igitego 1-0 I Nairobi mu mukinowo kwishyura uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Ukuboza 2020.