Print

Bobi Wine uri kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda yahishuye uburyo adasanzwe

Yanditwe na: Martin Munezero 29 November 2020 Yasuwe: 1841

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu ruhando rwa muzika, ubwo yari ari mu bikorwa bye byo kwiyamamarza kuzayobora Uganda,asobanurira abayoboke be, yagize ati:

Ntabwo ndi uhatanira kuba perezida usanzwe nk’abandi mwabonye. Mu by’ukuri ntabwo nari muri gahunda ya Perezida Museveni nk’uzaba ahanganye nawe kandi ibyo bisobanura ihohoterwa ryose nakorewe.

Turi abatavuga rumwe n’ubutegetsi ba nyabo. Ubutegetsi buriho ntibwigeze buhura n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka twe.

Ibi Bobi Wine yabitangarije abayoboke be ku Ishuri ribanza rya Bikoma, mu Karere ka Kyankwanzi kuri uyu wa Gatanu, aho yatangarije ko ubu Museveni azaba ahanganye na benshi bahoze ari inshuti ze n’abajenerali.

Yavuzemo nka Gen. Mugisha Muntu, wahoze ari umuyobozi w’ingabo ubu ubarizwa mu ishyaka ANT (Alliance for National Transformation), Gen Henry Tumukunde, wahoze akuriye ubutasi bwa Uganda na minisitiri w’umutekano, Amama Mbabazi wahoze ari minisitiri w’intebe n’abandi.

Ubwo yabwiraga abamushyigikiye, ku ishuri ribanza rya Kawogo, mu Karere ka Kassanda, uburyo abapolisi bamwimye icumbi i Migyera muri Nakasongola, yiyemeje gusohoza ubutumwa yatangiye nk’uko iyi nkuru dukesha New Vision ikomeza ivuga. Ati:

Naryamye mu muhanda kandi sinakarabye. Ntabwo ari cyo kibazo, ikibazo ni ukubohora Abagande ubucakara.

Yongeyeho ko nubwo yahuye n’ubugome bwa polisi, amasezerano ye yo guhemba umupolisi wo mu rwego rwo hasi umushahara wa miliyoni y’Amashilingi namara gutorerwa kuba perezida, ukiri muri gahunda ze z’ibanze.

Ati:

Ntimubange, barimo gushyira mu bikorwa amabwiriza yaturutse hejuru. Hejuru y’uwo mushahara, nzashyiraho gahunda y’ubwishingizi bw’indwara ku bashinzwe umutekano ndetse n’abagize imiryango yabo.

Yashinje ubutegetsi buriho guhindura Abagande abaturage bo mu cyiciro cya kabiri bubasezeranya kuzamura ubuhinzi, kuvugurura amahuriro y’amakoperative, gahunda nziza y’uburezi ku baturage ba Kiboga, Kyankwanzi, Nakasongola ndetse n’Abagande bose muri rusange.