Print

Nyabihu: Umumotari yafatanwe imifuka irimo urumogi ashaka gutema abapolisi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2020 Yasuwe: 1280

Urwo mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Mukamira rwafatanwe umumotari usanzwe ukorera mu Mujyi wa Musanze. Yafashwe ahetse ibiro 30 by’urumogi arukuye mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu momotari yafatiwe mu bikorwa byateguwe na Polisi kuko hari amakuru yizewe bari bafite ko uyu mumotari ajya atwara urumogi arukura mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati “Atuye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, asanzwe akorera umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Musanze. Twari tumufiteho amakuru ko iyo moto ye ajya anayikoresha mu gutwara ibiyobyabwenge. Kuri uyu wa Gatanu rero nibwo twamenye ko avuye mu Karere ka Rubavu ahetse imifuka ibiri kuri iyo moto ye bikekwa ko ari urumogi.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko abapolisi bahise bamutegerereza mu Murenge wa Mukamira wo mu Karere ka Nyabihu. Ahageze, bamuhagaritse yanga guhagarara, ahubwo ashaka kubagonga.

Ati “Yari ahetse imifuka ibiri kuri moto, ariko imibare iranga ikinyabiziga (pulake) yari yayisize ibyondo kugira ngo itagaragara. Kandi yari anafite n’umuhoro. Yageze ku bapolisi baramuhagarika aranga agonga n’ibyuma bari bashyize mu muhanda ariruka, abapolisi bahise bajya mu modoka baramukurikira. Abonye ko bamukurikiye, ahambura umufuka umwe muri iyo yari ahetse awutura hasi mu muhanda kugira ngo imodoka y’abapolisi iwugonge igwe hasi abone uko acika, ariko ntibyamuhira aza gufatwa ku bufatanye n’abaturage bamutangatanze. Yaje kuva kuri moto, afata wa mupanga ashaka gutemana abapolisi, bahita bamufata.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko bakimara kumufata basanze muri iyo mifuka ibiri yari atwayemo urumogi rungana n’ibiro 30, ngo akaba yararukuye mu Murenge wa Bugeshi ahitwa Kabukombe, akaba kandi ngo yari ari kumwe na nyirarwo utuye mu Mujyi wa Kigali, wari uri kuri moto yindi imbere ye agenda amurebera inzira. Ariko ngo ubwo yageraga kuri abo bapolisi bari i Mukamira, shebuja uwo ntabo yabonye ahita yikomereza.

CIP Karekezi akomeza avuga ko kugeza urwo rumogi mu Mujyi wa Kigali, uyu mumotari yari arutwariye amafaranga ibihumbi 40 y’amanyarwanda, akaba ngo ari ubwa kabiri yari arushyiriye shebuja.

Yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira kugira ngo akorweho iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abakoresha ibiyobyabwenge mu buryo bwose ko bitazigera bibahira kuko amayeri yose bakoresha Polisi itazabura kuyatahura abagira inama yo kubicikaho bakareba indi mirimo yemewe n’amategeko bakora.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).