Print

Abakinnyi ba Bournemouth barakariye shebuja kubera ibyo yakoreye umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2020 Yasuwe: 4312

Abakinnyi b’iyi kipe barakaye cyane ubwo babonaga amafoto ya Alesya Blake umugore wa CEO w’ikipe yicaye imbere y’imodoka nshya ya Bentley yaguriwe n’umugabo we nyamara yarababwiye ko nta mafaranga ikipe ifite bagomba kugabanya umushahara wabo bakabyemera.

Aba bakinnyi ba Bournemouth bagabanyije umushahara wabo kubera ubukene bwatewe na Covid-19 ariko mu rwambariro rwabo ngo ntibimeze neza kubera umuyobozi wabo waguriye umugore we Bentley nyamara bo bamerewe nabi.

Iyi kipe yagiye igabanya umushahara w’abakozi bo mu ngeri zitandukanye kugeza no kubo hasi cyane ariko uyu muyobozi we yiguriye imodoka ihenze nta kibazo bimuteye.

Uwari umutoza w’iyi kipe Eddie Howe n’abungiriza be barimo uwitwa Jason Tindall wamusimbuye nabo bagabanyije umushahara kuva muri Mata kugira ngo bafashe ikipe.

Bournemouth ihagaze neza cyane mu cyiciro cya kabiri ndetse ishobora guhita izamuka kuko iri ku mwanya wa kabiri igihe itahungabanywa n’uyu mwuka mubi watewe na CEO w’ikipe.

Uyu mukire yaguriye uyu mugore we iyi modoka nk’impano yamuteguriye kuri Noheli.




Bwana Neill Blake yababaje abakinnyi ba Bournemouth ayobora kubera imodoka ihenze yaguriye umugore we kandi yarabasabye kugabanya umushahara