Print

Diamond Platnumz yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye abamotari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2020 Yasuwe: 5280

Mu kiganiro abo batwara izo Moto batanze, bavuze ko kuba uwo muhanzi yabagabiye ama litiro 10 kuri buri wese, ngo bisa nkaho yabagabiye amafaranga 100,000 tsh buri wese, kuko ariyo zigura.

Mu kiganiro Diamond Platnumz yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko icyo ari ikintu gito yakoze, kuko abamotari bari mu bamushyigikira mu muziki, bikamufasha kwinjiza amafaranga menshi.

Uyu muhanzi yavuze ko mu minsi yashize nawe yigeze gucuruza lisansi kuri Station, aricyo gituma bitamugoye gutanga lisansi.

Diamond yari kumwe n’abandi baririmbyi bagenzi be muri iki gikorwa barimo GIGI MONEY ndetse bamufashije gutanga lisansi.

Mu minsi ishize, Diamond Platnumz yakoranye indirimbo n’umunyabigwi mu muziki wa Amerika, Alicia Keys.

Iyi ndirimbo bise “Wasted Energy” iri kuri Album nshya ya Alicia Keys yasohotse tariki 18 Nzeri 2020.

Alicia Keys yavuze ibigwi uyu muhanzi wo muri Tanzania ndetse avuga ko yakwifuza gukorana nawe izindi ndirimbo kubera ubuhanga bwe budasanzwe.

Diamond yakoranye indirimbo n’abandi bahanzi b’ibyamamare ku Isi,barimo Rick Ross, Omarion,Ne-yo,Morgan Hertagen’abandi.


Comments

Frank 29 November 2020

None se, muri iki gihugu, litiro ya Essence igura ibihumbi 10 ku yihe station?