Print

Djabel yahishuye ibintu 2 bizafasha APR FC gusezerera Gor Mahia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2020 Yasuwe: 2693

Mu kiganiro Djabel yagiranye n’urubuga rwa APR FC dukesha iyi nkuru,yavuze ko kuba bafite abatoza beza ndetse no kuba biteguye gukinira aho ariho hose bizabafasha.

Yagize ati "Mfite icyizere ko dushobora kwitwara neza muri Kenya, icya mbere dufite abatoza beza bazi icyo bakora kuko twamenye uwo duhura bizaborohera kugira ngo badutegure neza nk’abagiye guhangana n’umuntu bazi.

Icya kabiri,turi ikipe idakinira mu rugo gusa, turi ikipe yiteguye gukinira ahantu aho ari ho hose yaba mu rugo cyangwa hanze, izo ni intwaro ebyiri ntekereza ko zizadufasha kwitwara neza.”

Avuga ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu,Djabel yagize ati "Ntabwo wari umukino woroshye, ni amakipe abiri meza yari yahuye, ni umukino watangiye ari ukwigana ku makipe zombi, ikipe twakinnye nayo yari ifite abakinmyi bashya batari basanzwemo.

Iminota 45 yadufashe dusa n’abigana ku mpande zombi, ntabwo twari twisanzuye ngo dukine umukino wacu kuko uwo twakinaga nawe ntitwari tumuzi, byasabaga ko natwe tubanza kumumenya kugira ngo tumenye ibyo turi bukore gusa.”

Djabel yasabye abafana gukomeza gushyigikira ikipe yabo nk’uko basanzwe ndetse no kubasengera.Ati "twizeye ko bizagenda neza nta kizadukoma mu nkokora.”

Umukino wo kwishyura hagati y’impande zombi uzaba tariki ya 5 Ukuboza kuri stade ya Nyayo mu mujyi wa Nairobi.


Comments

kay 29 November 2020

Sha djaber umukino nawukurikiye gormahia yariyifitiye nibibazo ibabitsemo igirego murumva kasarani uzahivana mwe muge kumavi