Print

Ngoma:Ihene yavukanye imitwe 2 yatangaje abatari bake[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 November 2020 Yasuwe: 3435

Iyi hene yabyaye ku wa 28 Ugushyingo 2020 mu Mudugudu wa Kabonero, Akagari k’Ihanika. Ni iy’umuturage witwa Mugiraneza Augustin n’umugore we Mukadusabimana Devota.

Uwo mugore yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ihene ye yabyaye ahagana saa sita, biba nk’igitangaza kuko bidasanzwe kubona ihene ivukana imitwe ibiri kandi igakomeza kubaho.

Ati “Yabyaye ku isabato ahagana saa sita, ibyara uduhene tubiri harimo kamwe kavukanye imitwe ibiri, umutwe umwe ni wo ducishamo tuyigaburira, undi na wo urareba neza ntakibazo. Tugakamira amashunushunu tukagaha.”

Mukadusabimana yavuze ko iyi hene bayiguze mu isoko, bayorora bisanzwe kugira ngo ibahe ifumbire. Ngo kuba yarabyaye ihene ebyiri ni igitangaza cy’Imana.

Ndungutse Onesphore ukora umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo mu Karere ka Rwamagana, yabwiye IGIHE ko ikibazo iyi hene yagize cyatewe n’ingingo zagiye zivuka ari ebyiri bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ati "Kenshi biba byatewe n’ibice by’umubiri biba bitaragenze neza mu guhura kw’ingingo, ikindi bishobora guterwa no kutabona intungamubiri zihagije kuri iryo tungo, urugero nka Calcium ndetse n’imirire mibi. Bijya bibaho no ku bantu, gusa kenshi ihene nk’izo ntabwo zikunze gukomeza kubaho."

Izi hene ebyiri zavutse, imwe ni akanyagazi, indi ni isekurume.

Amafoto@Igihe