Print

Messi ashobora guhombya FC Barcelona kubera ibyo yakoze yibuka Maradona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 November 2020 Yasuwe: 3164

Ubwo Messi yatsindaga igitego kimwe muri 4-0 batsinze Osasuna kuri iki Cyumweru,yishimiye igitego akuramo umupira wa FC Barcelona asigarana uwo yari yambaye munsi w’ikipe ya Newell’s Old Boys wanditseho nimero 10 yambawe na Maradona uherutse gutabaruka azize umutima.

Messi nawe yanyuze mu ikipe ya Newell’s Old Boys yo muri Argentina ariko yahisemo guha icyubahiro Maradona akuramo umupira wa FC Barcelona yari yambaye awushyira hasi,asigarana uw’iyi kipe yamuzamuye we na Maradona gusa yari yambaye nimero 10 yambawe n’uyu nyakwigendera muri iyi kipe.

Messi akimara gusigarana umupira wa Newell’s Old Boys wa Maradona,yahise asoma ibiganza abitunga mu kirere nkuko Maradona nawe yishimiraga igitego.

Umusifuzi Mateu Lahoz yahaye ikarita y’umuhondo Lionel Messi ariko hari amakuru avuga ko uku kwishimira igitego kutemewe mu mategeko ya FIFA ariyo mpamvu ashobora gutuma FC Barcelona icibwa ibihumbi 3000 by’amapawundi nkuko ingingo ya FIFA ya 12.

Messi watwaye Ballon d’Or 6,yanditse ubutumwa bukora ku mutima ubwo Maradona yapfaga ati “Umunsi ubabaje ku banya Argentina bose n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.Yagiye ariko ntiyadusize kuko Diego azahoraho.

Ndacyibuka ibihe byiza twagiranye kandi ndashaka kwihanganisha umuryango we n’inshuti.Aruhukire mu mahoro.”