Print

Umutoza Mikel Arteta yahishuye ikibazo nyamukuru ikipe ya Arsenal ifite muri iyi minsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 November 2020 Yasuwe: 2546

Aubameyang yongeye kwitwara nabi cyane mu mukino Arsenal yatsinzwemo na Wolves ibitego 2-1 bituma benshi bemeza ko uyu munya Gabon yarangiye.

Aubameyang yari kizigenza mu Bwongereza mu mwaka w’imikino ushize kuko yatsinze ibitego 22 muri shampiyona byiyongera ku bindi nkibyo yatsinze mu mwaka w’imikino wabanjirije uwo gusa kuri ubu mu mikino 10 amaze gutsinda ibitego 2 gusa birimo icya penaliti kimwe.

Kuva ku munsi wa mbere wa shampiyona atsinda Fulham igitego,Aubameyang ntabwo aratsinda ikindi gitego mu mukino ufunguye uretse icyo yabonye kuri penaliti Arsenal itsinda Manchester United 1-0 ari nawo mukino iyi kipe iheruka gutsinda.

Umutoza Arteta wa Arsenal yavuze ko ikibazo ikipe ye ifite kugeza ubu ari uko Aubameyang igenderaho mu gushaka ibitego atagitsinda.

Arteta yagize ati “Twese turahangayitse kuko rutahizamu ikipe igenderaho ntabwo ari kubona ibitego.Ubu ikindaje ishinga n’ukureba uko namufasha cyane kuko dukeneye cyane ibitego bye.

Akamaro Auba yari afitiye iyi kipe mu myaka 2 ishize n’ukuntu ibitego bye byafashaga iyi kipe bigaragaza umumaro we.Agomba gutsinda ibitego niba dushaka kongera gutsinda.

Uyu mwaka w’imikino niwo Arsenal itangiye nabi muri shampiyona kuva mu mwaka wa 1981 ariko umutoza Arteta ngo ntabwo atinya kwirukanwa.

Gutsinda kwa Arsenal gushobora gutinda kuko mu mpera z’iki cyumweru igomba gusura Tottenham ku kibuga cyayo gusa izabanza ihangane na Rapid Vienna muri Europa League kuwa Kane.


Aubameyang yabuze ibitego bisubiza inyuma Arsenal