Print

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Sugira Ernest barwaye Malaria

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 December 2020 Yasuwe: 1224

Amakuru dukesha IGIHE ni uko Rayon Sports ishobora gukina umukino wa mbere idafite abakinnyi barimo Mugisha Gilbert na Sugira Ernest barwaye malaria.

Uretse aba bakinnyi bombi, umutoza Guy Bukasa na we arayikirutse mu gihe Mwiseneza Djamal wongerera ingufu abakinnyi, akiyirwaye.

Iyi kipe yabaye iya kabiri mu mwaka ushize w’imikino, iri gukorera umwiherero mu Nzove kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize.

Rayon Sports iheruka gutsinda AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabaye ku Cyumweru, ukaba ari umwe muri ine yakinnye yitegura Shampiyona izatangira ku wa Gatanu.

Sugira Ernest yatsinze igitego cya gatatu nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye mu gihe Mugisha Gilbert na we yagiye mu kibuga asimbura. Oumar Sidibe na Drissa Dagnogo batsinze ibitego byabonetse mu gice cya mbere.

Indi mikino ya gicuti yakinnye irimo uwo yatsinzemo Alpha FC igitego 1-0, uwo yanganyijemo na Bugesera FC ibitego 2-2 ndetse n’uwa Police FC warangiye ari ubusa ku busa.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izerekeza i Rubavu ku wa Kane.

Source: IGIHE