Print

Umugore yagiye kwiba agezeyo abanza kwitekera inkoko n’umureti

Yanditwe na: Martin Munezero 2 December 2020 Yasuwe: 2702

Ibi byabereye mu majyepfo y’umujyi wa Adelaide. Nyir’urugo yakanguwe n’impumuro y’ibyo kurya yumvise mu gikoni cye ubwo yari akangutse mu gicuku.

Ubwo yageraga mu gikoni, yasanzemo umugore w’imyaka 43 atazi, atetse ibyo kurya afite n’ipaki y’itabi yakuye muri iyo nzu.

Uyu mugore yahise asohoka, ariko itabi ararijyana, undi na we ahuruza polisi yaje guta muri yombi uwo mugore. Ubu ategereje kugezwa imbere y’ubutabera.