Print

Umugabo wakoze umubiri cyane yashyingiranwe n’igipupe cyamuryohereje akabariro muri Guma mu rugo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 December 2020 Yasuwe: 10914

Bwana Yuri yashyingiranywe n’iki gipupe cyitwa Margo cyari cyambaye agatimba ndetse gifashe n’indabo ku munsi wacyo udasanzwe.

Abantu benshi bitabiriye ubu bukwe bwa Yuri n’iki gipupe muri Kazakhstan, bwabayemo kurahira ndetse no kubyinana hagati y’aba bombi bakundanye.

Uyu mugabo Yuri ari mu bwoko bw’abatarobanura ku bijyanye no gutera akabariro kuko ngo yaba abagabo,abagore n’ibipupe asambana nta mupaka.

Bwana Yuri yashyize ku rubuga rwa Instagram amafoto ye y’ubukwe n’iki gipupe arangije yandikaho ati “Byabaye.Biracyakomeza..”

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Yuri yambitse impeta iki gipupe agisaba kumubera umugore gusa yavuze ko urukundo rwabo rwashinze imizi muri Guma mu rugo yatewe na Coronavirus.

Uyu mugabo ntasiba kwerekana ubuzima bwiza abanyemo n’iki gipupe aho ashyira hanze amafoto bagiye koga,bari mu buriri,banasohokanye,n’ibindi.

Ku ifoto imwe aheruka gushyira hanze yagize ati “Abakundana bakeneye kuvugana gake,bagakoranaho kenshi.Nyuma y’igihe njye na Margo,twamenye ko bisaba byinshi birenze amagambo kugira ngo tubashe kuvugana.Umukunzi wawe akwiriye ibyiza.”

Uyu mugabo yavuze ko yahuye na Margo ubwo yari mu kabyiniro hanyuma uyu mukunzi we amubuza guha agaciro ibitari ngombwa.

Coronavirus yishe ubukwe bw’aba bombi bwari buteganyijwe muri Werurwe uyu mwaka ndetse ngo igihe bwari bwimuriwe,Yuri yatewe n’abinduye ibitsina mu mujyi wa Almaty bimuviramo guta ubwenge no kuvunika izuru.

Yuri yabwiye Daily Star ati “Nkunda gutsinda.Margo ashoboye gukora ibyo abandi bantu batashobora.